Connect with us

Featured

FIFA yafunguye ishami ryayo muri Morocco

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru ku Isi, Gianni Infantino, Yafunguye ishami rya FIFA muri Morocco.

Iyi nyubako yatashywe kuri uyu  wa gatandatu w’icyumweru dusoje, Mu mujyi mukuru wa Morocco, I Rabat ahubatse ibibuga by’umupira w’amaguru bya Mohammed wa 5.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yafungiraga ibyo biro yatangaje ko ari ibya agaciro gakomeye kuri FIFA n’umupira w’amaguru ku Isi gufungura ibyo biro.

Yagize ati “Uyu ni umunsi udasanzwe, n’umunsi w’ibyishimo, Tuzandikisha mu nyuguti za zahabu, Mu mateka ya FIFA n’Umupira w’amaguru w’Afurika ndetse na Morocco n’Isi yose muri rusange”.

Perezida wa FIFA kandi yashimiye Umwami wa Morocco, King Mohammed VI of Morocco. Ukuntu yagiye ateza ibikorwa by’umupira w’amaguru mu majyaruguru y’Afurika.

Ibi biro bigiye gufasha gukomeza kuzamura umupira w’amaguru muri Afurika n’abanyamuryango ba FIFA 54 (Ibihugu by’Afurika) bose muri rusange.

Kandi ngo bizafasha Morocco, Gukomeza kwitegura neza kwacyira Igikombe cy’Isi cy’abagore batarengeje imyaka 17 kizabera muri icyo gihugu hamwe no gukomeza kwitegura Igikombe cy’Isi cy’abagabo kizahabera muri 2030.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Advertisement

Must See

More in Featured