
Abedi Bigirimana ni umukinnyi mpuzamahanga w’murundi wavukiye i Bujumbura muri Mutarama 2002 nkuko Bigaragara muri bimwe mubyangombwa bye.Yatangiye gukina ruhago muri Rukinzo FC mu gihugu cye cy’u Burundi, aho yerekanye impano idasanzwe yo Gutera Ruhago cyane cyane akina hagati mukibuga aho yaremaga uburyo mumukino ndetse agafasha naba rutahizamu atanga imipira ivamo ibitego. Yagiye arushaho kumenyekana ubwo yakiniraga amakipe akomeye mu karere byaje kurangira bimuhaye n’amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi kuva mu 2019 kugeza ubu akaba agihamagarwa muriyi kipe y’igihugu Intamba murugamba.
Uko yigaragaje budasanzwe ubwo yari mu Rwanda haba muri Rayon sports ndetse na Kiyovu sports
Mu mwaka wa 2022–2023, Abedi yakiniye Kiyovu Sports ya hano mugihugu cy’u Rwanda, aho yatsindiye iyi kipe ibitego 12 anatanga imipira 9 yavuyemo ibitego. Yatoranyijwe nk’umukinnyi mwiza wa Rwanda primus national League shampiyona y’icyiciro cyambere mumupira w’amaguru mu Rwanda (Best Midfielder) ndetse ibi byamugiriye akamaro muri Career ye cyane ko byatumye abona amahirwe menshi yo kuba yakinira nandi makipe akomeye Hano mu Rwanda harimo na Police na Rayon.
Police FC yabaye ishuri rikomeye cyane kuri Abedi Bigirimana
Mu mpeshyi ya 2023, abedi bigirimana yasinye muri Police FC, aho yakomeje kwitwara neza atsinda ibitego 9 atanga n’indimipira 11 yavuyemo ibitego. Yafashije iyi kipe kwegukana Peace Cup na Heroes Cup, ibikombe Police FC yari imaze imyaka irenga 10 itabona. Abedi yahindutse inkingi ya mwamba mu kibuga hagati muri iyi kipe y’abashinzwe umutekano icyo gihe. Abedi azwiho gutanga imipira myiza, guhagarara neza mukibuga ndetse no gutsinda ibitego bya kure.
Uko Abedi bigirimana yasinye muri Rayon sports umwaka w’imikino 2025_2026
Kuwa 24 Nyakanga 2025 hirya no hino mubinyamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda byemeje ko Abedi Bigirimana yasinyiye Rayon Sports FC ku masezerano y’umwaka umwe, akazayikinira mu mwaka wa 2025–2026 gusa Rayon sports ubwayo ntiyari yagatangaje isinya ryuyu murundi kumugaragaro ngo ibe yabitangaza kumbuga nkoranyambaga zayo cyangwa ahandi.Amakuru kurubu aturuka muri Rayon Sports avuga ko yamaze kwemeranya n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuyisinyira agatangwaho akayabo kasaga miliyoni 25 z’amanyarwanda kumwaka umwe .
Abedi numwe mubakinnyi bahenze Rayon sports mumateka yayo kuko ntawundi mukinnyi wari waratanzweho amafaranga angana gutya kugihe gito nkumwaka umwe muri Rayon sports.
Impamvu Abedi azaba igisubizo muri Rayon Sports nkumwe mubeza bari muri shampiyona y’u Rwanda wari usanzwe uzwi

Rayon ibonye umwe mubeza bakina hagati
1.Uburyo atanga imipira: Afite ubushobozi bwo kubona icyuho mu bakinnyi b’ikipe bahanganye, agatanga imipira y’ingenzi kenshi na kenshi ivamo ibitego iyo ba Rutahizamu bayikoresheje neza.Ibi bikaba bizafasha Rayon muntego zayo ifite muruyu mwaka yo gutwara ibikombe ndetse no kwitabira amarushanwa nyafrica.
2.Ubwenge n’ubuhanga bwo guhindura umukino: abedi Ashobora guhindura umukino mu kanya gato aho byagiye bigaragara kenshi ko akora ikinyuranyo mukibuga.
3.Ubuhanga ku mipira y’imiterekano:mu makipe menshi Abedi yakiniye Ibitego byinshi yagiye abitsinda binyuze ku mipira y’imiterekano aho ari gacye abedi Bigirimana adatsinda imipira iteretse cyangwa ngo atange imipira ivamo ibitego.
4.Uburambe Yakuye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi: Abedi amaze gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi inshuro zirenga 19, anatanga umusaruro ugaragara aho yayifashije no mu mikino y’igikombe cya Africa CAN n’amajonjora y’igikombe cy’isi muri Rusange ,Aha hose abedi yagiye yitwara neza.
Abedi aje gufasha Rayon Sports kongera guhatanira ibikombe bya shampiyona bikinirwa mu Rwanda ndetse no mu marushanwa nyafurika. Binyuze mu buhanga bwe, urwego rwe rwo gukina ruhago ruri hejuru twavuga ko Rayon Sports ibonye umusimbura mwiza wa muhire kevin w’inkingi ya mwamba uzayifasha kwitwara neza mu mikino iri imbere.
Wakiriye gute isinya rya ebedy biramahire muri Rayon?

Abedi bigirimana yasinyiye rayon Umwaka umwe

Must See
-
Imikino
/ 54 minutes agoAbategura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup biseguye kuri APR FC !
Mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup ryasojwe kuwa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 3 hours agoHaaland muri Barcelona – Ibyasohotse mu binyamakuru byo ku mugabane w’I Burayi
FC Barcelona iyobowe na Joan Laporta iri mu nzira igaragara yo kureshya rutahizamu ukinira...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 4 hours agoKuba Singida Black Stars yatwaye CECAFA Kagame Cup byagakwiye gukanga Rayon Sports bagiye guhura ?
Ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yanditse amateka mashya mu mupira w’amaguru...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 16 hours agoEXCLUSIVE – Mu buryo bw’imibare , umunsi wa mbere wa Rwanda Premier League udusigiye iki ?
Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka wa 2025/2026 yatangiye mu buryo butunguranye ndetse...
By Gatete Jimmy -
Imikino
/ 18 hours agoRwaka Claude yahishuye intego za Rayon Sports yamaze kugera kuri finale
Mu gihe Rayon Sports Women FC yamaze kwerekeza ku mukino wa nyuma wa CECAFA...
By Gatete Jimmy
Inkuru zarebwe cyane
- Dore ama miliyoni amakipe azaza mu 8 ya mbere bazahebwa muri Shampiyona y’u Rwanda (11,122)
- Kylian Mbappé yatumye Real Madrid y’abakinnyi 10 yikura imbere ya Real Sociedad (9,880)
- Nigeria iri mu itsinda rimwe n’Amavubi irashinja FIFA kwanga guhana South Africa (9,768)
- “Inkuru zo kuduca intege tutaratangira umukino babireke, Byinshi Shema Fabrice yavuze ku Mavubi (7,426)
- Abakinnyi 27 bahamagawe mu mavubi batarimo Sahabo na Gueulette n’Abandi bashya 5 (7,065)