Apr na Rayon amakipe akomeye mu Rwanda Kurubu yombi afite icyo ahuriyeho cyane ko yose ari kwitegura kwitabira amarushanwa mpuzamahanga nyafrica ariyo Caf champions league ndetse na caf confederation cup.
Apr na Rayon Mu rwego rwo gukomeza kwitegura aya marushanwa nyafrica zikojeje kwisoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi zongeramo amaraso mashya azazifasha kwitwara neza muri iyi mikino yegereje.
Apr niyo yabanje kwisoko aho kurubu imaze kongeramo Abakinnyi barenga 10 aribo:
1.Rouf Memel Dao Yakuye muri burkinafaso
2.Ronald ssekiganda ikaba yaramukuye mugihugu cy’ubugande
3.Omborenga fitina yakuye muri Rayon sports
4.Alex kuva muri Gasogi united
5.Bugingo Hakim yakuye muri Rayon sports
6.Iraguha Hadji yakuye muri Rayon sports
7.Umuzamu Hakizimana Adolf Yakuye muri As Kigali
8.Ngabonziza pacific yakuye muri police fc
9.willium togui mel yakuye muri Cote D’Ivoire
Si Apr gusa yiyubatse kuko na Rayon Sports mukeba wibihe byose wa apr yariyubatse aho nayo yongeyemo Abakinnyi barenga 4 barimo:
1.Chadrack bingi Bello Ukina nka rutahizamu Yakuye muri repubulika iharanira democarasi ya congo
2.Niyonzima Olivier Sefu yongereye amasezerano
3.Emery bayisenge waherukaga muri Gasogi United Nawe yiyongereye mubakinnyi ba Rayon
4.Ntarindwa Aimable Yakuye muri Mukura victory sports L
5.Rivaldo
Hakaba hari nushobora kwiyongeramo ntagihindutse Ukina Nka semababa yataka izamu Chancellor mengue Kurubu ababonye imyitozo ye ari gukorera munzove aho Rayon Ikorera Bahamya ko azi umupira bityo Rayon ntagihindutse nawe iza kumwongera mubandi akaba umukinnyi wa 6 .
Kurubu haribazwa Ibitego Bizatsindwa naba Rutahizamu bamakipe yombi Haba Rutahizamu wa apr mushya ariwe Willium Mel togui ndetse na Chadrack bing bello wa Rayon bose bakomeje kugaragaza urwego rudasanzwe haba Mu mikino ya gishuti aya makipe akomeje gukina ndetse n’imyitozo muri Rusange aba basore bari gutsinda umusubirizo.
Apr imaze gukina imikino 2 ya gicuti aho yakinnye na Gasogi United umukink warangiye iyitsinze ibitego 4 ndetse n’umukino wa kabiri yakinnye na gorilla fc waje kurangira banganyije ibitego 2 kuri 2.
Iteganyije undi mukino na Intare fc kuruyu wa kane nsetse na mukura vsl akaba ariwo izakurikizaho.
Rayon mukeba we amaze gukina umukino umwe wa gicuti nikipe ya miroplastic indi n’umikino Abakinnyi bigabanyamo amakipe bagakina hagamijwe kureba urwego rwabo ndetse bigafasha n’umutoza kumenya neza ikipe yabo.
Wowe ubona ari iyihe kipe yaguze neza muri iri soko ry’igura n’igurisha rigikomeje?
Ninde uzatsinda ibitego Byinshi Ni Willium wa apr Cyangwa ni Chadrack wa Rayon

Chadrack bing bello Rutahizamu wa Rayon ukomeje kubica munzove

William Togui mel wa apr ukomeje kugaragaza itandukaniro hakibazwa ibitego azatsinda nuzamurusha