Amakuru
Aliou Suane na Omborenga batunguye umutoza wa APR FC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza mukuru wa APR FC, Taleb Abdelrahim, yagaragaje ko yishimiye cyane uko Aliou Suane na Omborenga Fitina bitwaye mu mukino batsinzemo Amagaju FC igitego 1-0, nubwo aba bakinnyi bombi bari bamaze igihe badahabwa umwanya uhagije wo gukina.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Muhanga waranzwe n’imbaraga n’ubwitange, cyane cyane ku ruhande rwa APR FC yakomeje kugaragaza ko ifite abakinnyi benshi bayifasha.
Igitego cyabonetse muri uwo mukino cyatsinzwe na Omborenga Fitina, bituma APR FC ikomeza urugendo rwayo rwo gushimangira umwanya mwiza muri shampiyona.
Taleb Abdelrahim yari yakoze impinduka eshanu ugereranyije n’ikipe yari iherutse gutsinda Rayon Sports.
Muri izo mpinduka, Aliou Suane na Omborenga Fitina ni bo bari bafite imikino mike mu maguru, kuko bari bamaze igihe batagaragara mu kibuga. Nubwo bimeze bityo, aba bakinnyi bombi berekanye ko biteguye kandi ko bashobora gufasha ikipe igihe cyose babonye amahirwe.
Avuga kuko yabonye bitwaye, Taleb yagize ati: “Hari abavuga ko utakagombye guhindura ikipe itsinda, ariko nanone ugomba no gutegura abandi bakinnyi. Aliou Suane yari hejuru, yakinnye umukino mwiza cyane, Fitina atsinda igitego cyaduhesheje intsinzi. Bose bari biteguye, morale iri hejuru.”
INDI NKURU WASOMA:Moise Ntirenganya yasinyiye ikipe yo muri Kenya
Yakomeje asobanura ko buri wa Kabiri abakinnyi badasanzwe bakina n’irerero rya APR FC, bikabafasha kuguma ku rwego rwiza rw’imyitozo no kumva bari mu irushanwa rihoraho.
Yongeyeho ko Aliou Suane yagaragaje gukura mu mitekerereze no mu mikinire, mu gihe Omborenga Fitina yabaye umukinnyi w’umukino.
Ku mukino ukurikiraho, APR FC izacakirana na Al Merreikh ku Cyumweru. Taleb yavuze ko bagiye kuwitegura neza, basesengure uwo bahanganye, kuko nubwo ari ikipe ikomeye, atari ikipe idatsindwa.