Amakuru
Uwakoze muri Rayon Sports imyaka irenga 30 yitabye Imana
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mugemana Charles, se w’umuhanzikazi Queen Cha ndetse n’umwe mu bagize amateka akomeye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, nyuma y’imyaka myinshi atanga umusanzu ukomeye muri Rayon Sports.
Inkuru y’uru rupfu rutunguranye yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026, ikaba yakiriwe n’agahinda kenshi n’abakunzi ba siporo by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports, aho Mugemana yari amazemo imyaka isaga 30 akora nk’umuganga w’iyi kipe ikunzwe na benshi.
Amakuru avuga ko Mugemana Charles yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kuva muri Nzeri 2025, aho yitabwagaho n’abaganga batandukanye, ariko uburwayi bwe bukagenda bufata indi ntera kugeza ku kwitaba Imana.
Uyu mugabo w’inararibonye yatangiye kuvura Rayon Sports mu mwaka wa 1995, mu gihe iyi kipe yari mu bihe byiza byayo, maze akorana n’abakinnyi n’abatoza batandukanye bayinyuzemo.
Mu myaka yose yamaze muri Gikundiro, Mugemana Charles yagaragaje ubwitange, ubunyamwuga n’urukundo ruhebuje yakundaga ikipe, bituma aba umwe mu bantu bubashywe cyane mu muryango wa Rayon Sports.
Mu bikombe yatwaranye n’iyi kipe, harimo n’Igikombe cya CECAFA cyo mu 1998, Rayon Sports yatwariye hanze y’u Rwanda, ikaba ari nayo kipe yonyine yo mu Rwanda imaze kugera kuri uwo muhigo w’amateka, bikomeza gushimangira uruhare rukomeye Mugemana yagize mu ntsinzi zayo.
INDI NKURU WASOMA :Imbamutima za Xabi Alonso uherutse kwerekwa imiryango na Real Madrid
Mu rwego rwo kumushimira umusanzu we udasanzwe, muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino wa shampiyona, Gikundiro yamuhaye icyubahiro cyihariye, imushimira imyaka 30 yari amaze ayivura, igikorwa cyakoze benshi ku mutima.
Urupfu rwa Mugemana Charles rwasize icyuho gikomeye mu muryango mugari wa siporo nyarwanda no mu muryango we, aho azahora yibukwa nk’umuganga witanze, wakundaga akazi ke kandi ugakora mu bwitange budasanzwe.