Imikino
Handball : Police yanyagiye APR ihita ifata umwanya wa mbere
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe ya Police Handball Club yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ya Handball iyoboye urutonde, nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR HC ibitego 34-28, mu mukino wakinwe ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, wabereye muri Petit Stade i Remera.
Uyu mukino w’Umunsi wa Karindwi wari utegerejwe na benshi, cyane ko amakipe yombi yari ahanganiye umwanya wa mbere, anganya amanota 12, atandukanywa gusa n’ibitego yari amaze gutsinda n’ibyo yari yaratsinzwe. Ibyo byatumye umukino utangira ufite ishyaka n’imbaraga nyinshi imbere y’abafana bari bitabiriye ari benshi guhera saa moya z’umugoroba.
Usibye guhatanira amanota, uyu mukino wanaranzwe n’ihangana ryihariye ry’abavandimwe bakinira impande zitandukanye. Ku ruhande rwa APR HC harimo Nshimiyimana Alexis uvukana na Mbesutunguwe Samuel wa Police HC, ndetse na Ndayishimiye Jean Pierre uzwi nka “Jet-Lee” uvukana na Kubwimana Emmanuel. Ibi byahaye umukino uburyohe budasanzwe, buri ruhande rushaka kwigaragaza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi yegeranye mu bitego, Police HC iyoboye n’ibitego 18 kuri 16 bya APR HC. Byagaragaraga ko umukino ushobora kujya mu nzira iyo ari yo yose.
Icyakora, igice cya kabiri cyahindutse isura y’umukino. Abasore ba Police HC batozwa na Ntabanganyimana Antoine bagarutse bafite imbaraga nshya, baza gushyiramo ikinyuranyo cyagoye APR HC kugabanya. Kayijamahe Yves, wakinnye igice cya kabiri gusa, yabaye inkingi ya mwamba mu busatirizi bwa Police, atanga itandukaniro rifatika.
Ku ruhande rwa APR HC, Umutoza Bagirishya Anaclet yagerageje guhindura umukino yifashishije Muhumure Elysé, ariko ntiyahiriwe kuko uyu mukinnyi yakomeretse akigera mu kibuga.
INDI NKURU WASOMA :Amatike y’igikombe cy’Isi ari kwifuzwa nk’amasuka yo mu gihe cy’ihinga
Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko benshi mu bakinnyi b’aya makipe bazasubira mu Ikipe y’Igihugu mu mwiherero wo kwitegura Igikombe cya Afurika cya Handball, kizabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.