Amakuru
Thomas Frank yifatiye ku gahanga abakomeje gutuka umuzamu we
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Tottenham Hotspur, Thomas Frank, yasabye imbabazi ariko anacyaha abafana b’ikipe ye nyuma y’uko bamwe muri bo bagaragaje umujinya bakibasira umunyezamu Guglielmo Vicario wakoze ikosa ryahesheje Fulham igitego cyabafashije kuyobora umukino byihuse.
Mu minota itandatu ya mbere gusa, Spurs yari imaze gutsindwa ibitego bibiri. Icyarazamuye umujinya w’umuranduranzuzi w’aba bafana ni uko Vicario, wari waje gukina umupira hafi y’umurongo w’ikibuga, yawutakaje bituma Harry Wilson yishyurira Fulham igitego yatsinze mu izamu ryari risigaye ryonyine.
Frank, umaze gutsindwa imikino ine muri irindwi, yavuze ko kubona abafana bavuza induru bamunenga byamubabaje cyane.
Yagize ati: “Sinishimiye na gato kubona abafana bacu batangira kurakarira Vicario ako kanya, ndetse no kumuvuzaho induru buri gihe yakoraga ku mupira. Abafana nyabo ba Tottenham ntibakora bityo. Uwo wese uri mu kibuga aba akeneye gushyigikirwa, n’iyo byagenze nabi.”
INDI NKURU WASOMA :Jado Castar yahawe inshingano muri FERWAFA
Yakomeje avuga ko mu gihe abafana bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo nyuma y’umukino, kubikorera mu kibuga hagati bigira ingaruka mbi ku bakinnyi
Yunzemo ati : “Niba bishaka kuvuga nabi nyuma y’umukino, nta kibazo. Ariko kubikora umukino ukirimo, birenze ubumuntu bukwiye kugirwa n’abafana nayo. Ntabwo byemewe na gato.”
Frank yasobanuye ko gutsindwa ibitego bibiri hakiri kare byashyize ikipe mu mwanya ukomeye wo kwirwanaho no kugerageza gusubira mu mukino
Ati: “Iyo uri inyuma 2-0 mu minota itandatu gusa, uba uri imbere y’umusozi muremure. Mu bihe bibi, ibintu byose bikugenda nabi. “
Nubwo umukino waje kurangira Tottenham itabashije gutesha amanota Fulham, umutoza yakomeje gushimangira ko icyizere kigihari kandi ko bashobora gukosora amakosa yabaye, cyane cyane ayo mu minota ya mbere.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c