Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Rayon Sports yahuye n’igihombo gikomeye mu kibuga - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/1764320043555IMG_8748-828x600.jpeg" width="36" height="36">

Amakuru

Rayon Sports yahuye n’igihombo gikomeye mu kibuga

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Umukinnyi wo hagati ukomoka mu Burundi, Bigirimana Abedi, ukina muri Rayon Sports, agiye kumara igihe cy’ibyumweru bitatu adagaragara mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune kimaze iminsi kimukurikirana.

Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo 2025, ubwo iyi kipe yambara ubururu n’umweru yasohoraga itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Mu butumwa yashyize hanze yagize iti: “Bigirimana Abedi yagize imvune ya plantar fasciitis kandi ubu arimo kuvurwa.”

INDI NKURU WASOMA:APR FC yaciye amarenga yuko hari abanyamakuru bayigumurira abakinnyi

Ni imvune iterwa no kwangirika kw’inyama zo munsi y’akaguru, ikaba itera uburibwe bwinshi .Rayon Sports yatangaje ko uyu mukinnyi azamara nibura ibyumweru bitatu adakandagira mu kibuga kugira ngo avurwe neza kandi yongere kugaruka afite imbaraga zuzuye.

Si ubwa mbere Bigirimana asibye imikino; no mu minsi yashize hari indi mikino atabashije gukina kubera ibibazo by’imvune bimukomereye. No mu mukino uheruka ikipe ye yatsinzwemo na AS Kigali ibitego 2-0, ntiyabashije kuboneka ku mpamvu z’uburwayi.

Iri nsanganya ije mu gihe Rayon Sports ikomeje gushaka uburyo bwo kwitwara neza bijyanye nuko idahagaze neza ku rutonde rwa shampiyona. Kugeza ubu iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 13, mu gihe yitegura gusubira mu kibuga kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda, aho izakira Gicumbi FC kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona.

Nubwo kubura Bigirimana ari igihombo gikomeye,  abakunzi ba Rayon Sports bakomeje gusaba ikipe kuzashakisha ibisubizo mu bandi bakinnyi basanzwe biteguye guhatanira imyanya.

Umutoza Haruna Ferouz avuga ko icy’ingenzi ari uko uyu mukinnyi akira neza, kuko ari umwe mu bafasha guhuza igice cyo hagati hamwe abugarira n’abasatira.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments

Popular Posts