Amakuru
Ishusho ngari twakuye ku myitozo ya APR FC yitegura AS Kigali
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe ya APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’Umunsi wa 9 wa Shampiyona y’u Rwanda izahuramo na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Ugushyingo 2025.
Mu myitozo yo ku wa Kane nimugoroba, abakinnyi bose bagarutse mu kibuga nyuma y’igihe bamwe bari batari bahari kubera imvune, bituma umutoza Abderrahim Taleb yunguka amahitamo menshi mu bwugarizi no hagati mu kibuga.
Byiringiro Gilbert na Niyigena Clement ni bo bakinnyi bari bitezwe cyane muri iyi myitozo, kuko bombi bari bamaze imikino ibiri badakina.
Byiringiro,ukina aca ku mpande z’ubwugarizi, yari yavunitse ku mukino baheruka gutsindamo Rayon Sports, aho yagiriye ikibazo cy’akagombambari cyamubujije no kwitabira umwiherero w’Amavubi. Niyigena Clement, ukina hagati mu bwugarizi, na we yari yasigaye kubera imvune ariko ubu yamaze kugaruka mu bandi.
Umutoza Taleb ntiyahishe ko kongera kubona aba bakinnyi byongereye icyizere cy’itsinda mu rugamba rutoroshye bagiye kwinjiramo.
Ku ruhande rw’abasatira, APR FC yagaruye mu kibuga rutahizamu wabo, Mamadou Sy, wari uherutse gukinira Mauritania mu mikino yo guhatanira itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abarabu (FIFA Arab Cup).
INDI NKURU WASOMA:APR FC yaciye amarenga yuko hari abanyamakuru bayigumurira abakinnyi
AS Kigali izakira uyu mukino kuri Kigali Pelé Stadium saa 18:00. Ni nayo kipe iheruka guhura na Rayon Sports ikayitsinda ibitego 2–0, ibintu bituma uyu mukino urushaho kuba ukomeye kuko impande zombi zishaka amanota y’ingenzi.
Mu mwaka ushize w’imikino, APR FC yatsinze imikino ibiri yahuje aya makipe, ariko ubu AS Kigali iri ku mwanya wa 12 n’amanota umunani, ikeneye gutsindira mu rugo ngo ihagurukane.
Ku ruhande rw’iyi kipe y’ingabo z’Igihugu, bari ku mwanya wa kane n’amanota 14, bakaba bakeneye intsinzi kugira ngo bagume mu murongo wo guhatanira igikombe ndetse banategure neza ikirarane bazakina na Etincelles ku wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c