Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Icyo abarimo Rwarutabura basaba ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/92936-1000x600.jpeg" width="36" height="36">

Featured

Icyo abarimo Rwarutabura basaba ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Rayon Sports yagarukanye akanyamuneza kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo, ubwo yakoraga imyitozo ya mbere kuva Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwatangaza icyemezo cyo gusesera inzego zose zari ziyoboye Rayon Sports Association ndetse igashyiraho komite y’inzibacyuho igomba kuyobora amavugurura yategetswe gukorwamo.

Imyitozo yabereye ku kibuga cya Nzove, yitabirwa n’abakinnyi, abafana bari babukereye ndetse n’abagize iyi komite nshya iyobowe na Abdallah Murenzi, umwe mu bayoboye komite y’inzibacyuho mu 2020.

Muri izi nshingano nshya, Murenzi afatanyije na Jean-Bosco Nubumwe, Jose Akayezu, Olivier Gakwaya na Baptiste Nsabimana.

Aba bayobozi bashya bahise binjira mu kazi, maze basura imyitozo ku mugaragaro mu rwego rwo kugaragaza ko batangiye urugendo rushya rwo gukiza no kubaka ikipe imaze igihe ihura n’ibibazo by’imiyoborere. Abafana bari baje ari benshi babakiranye urugwiro n’icyizere ko hazaba impinduka zifatika.

Imbamutima z’abafana

Abafana benshi bagize icyo bavuga ku mpinduka zabaye, bagaragaza icyizere cy’uko uyu murongo mushya ushobora gusubizaho ituze n’imikorere iboneye.

Bosco Ngenzahimana uzwi nka Rwarutabura, yagize ati:“Ibi si ubwa mbere bibaye, kandi twizeye ko ubuyobozi bushya bugomba kubikemura burundu. Rayon Sports ni iy’abafana, si iy’umuntu umwe. Turashaka kubona ikipe yacu ikina neza, ntabwo dukeneye guterwa urujijo n’ibibazo bidashira.”

Jean-Pierre Sikubwabo (Cowbell) we yongeyeho ko imikoranire ari yo nshingano ya mbere igomba kwitabwaho:“Komite nshya igomba gufatanya, ntihagire umwe ubyiyegurira. Bagomba kugaragaza neza uburyo imikorere yabo izungukira ikipe n’abakunzi bayo, cyane cyane mu bijyanye n’imari n’imiyoborere. Dukeneye abayobozi bakorera Rayon Sports, si abashaka kuzikorera.”

INDI NKURU WASOMA:Perezida Kagame yashimye imyitwarire ya Arsenal

Agnes Malaika, umwe mu bafana bakomeye, yavuze ko impinduka zamugaruye ku kibuga nyuma y’umunsi akubiswe n’agahinda:“Twatsinzwe na AS Kigali ndarira. Ariko nongeye kugaruka none kuko komite nshya irimo abantu nzi, barimo na Murenzi watumye dutwara igikombe. Dukeneye insinzi, kuko iyo ikipe itsinze natwe turishima.”

Rayon Sports igomba guhura na Gicumbi FC kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 29 Ugushyingo, kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wa mbere wa shampiyona ugiye gukinwa n’iyi kipe kuva yahabwa ubuyobozi bushya.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

 

 

Comments

Popular Posts