Amakuru
Basketball :Dore icyo bisaba ngo u Rwanda rwitegura Guinea rujye mu gikombe cy’isi
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, iri kwitegura gucakirana na Guinea mu mukino wa mbere wo mu itsinda rya gatatu wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi.
Ni itsinda rikomeye ririmo u Rwanda, Guinea, Nigeria na Tunisia yakiriye iyi mikino ibera mu mujyi wa Radès, muri Salle Multidisciplinaire de Radès.
Ku munsi wejo nibwo iyi kipe itozwa na Yves Murenzi,yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 12 izakoresha muri iyi mikino yo gushakisha itike igana muri Qatar mu 2027.
Muri bo harimo n’umukinnyi ufite ubunararibonye ku rwego rwo hejuru, David Joseph McCormack ukinira Bayern Munich yo mu Budage.
U Rwanda rurabanza kwakirana ubukana Guinea kuri uyu wa 27 Ugushyingo, rukurikizeho Tunisia ku wa 29, rusoreze kuri Nigeria ku wa 30. Ni imikino itatu y’ingenzi izerekana icyerekezo cy’iyi kipe mu rugendo rurerure rwo gushaka itike.
Birasaba iki ngo u Rwanda rugere mu gikombe cy’Isi?
Afrika izahagararirwa n’amakipe atanu mu gikombe cy’Isi kizabera muri Qatar. Ibi bihugu bitanu bizava mu bigize amatsinda 4 y’ibihugu 16 byose hamwe. Buri kipe yo muri buri tsinda izahura n’izindi inshuro ebyiri, bivuze imikino itandatu izakinwa mu bihe bitatu bitandukanye (Ugushyingo 2025, Gashyantare 2026 na Nyakanga 2026).
INDI NKURU WASOMA:Amashirakinyoma ku bijyanye nuko Murenzi Abdallah ashaka kugarura Lotfi
Amakipe atatu ya mbere muri buri tsinda azazamuka mu kindi cyiciro kizaba kigizwe n’amakipe 12, agabanyijwe mu matsinda ane y’amakipe atatu. Muri ayo matsinda, ane ya mbere kongeraho ikipe imwe yitwaye neza ku mwanya wa kabiri (best loser) ni zo zizahita zibona itike yerekeza mu gikombe cy’Isi.
Ni urugendo rugoye, ariko rutaremerera abakinnyi b’u Rwanda batangiye kugaragaza ubushake bwo guharanira amateka mashya.
Aba ni bo 12 bahagarariye u Rwanda muri uru rugendo:
Cadeau de Dieu Furaha, Prince Muhizi, Prince Tokoza Twa, Kenny Manzi, Steven Hagumintwari, Dieudonné Ndizeye, Jean Jacques Wilson Nshobozwabyosenumukiza, Trey Sinze Twa, Chandelier Twizeyimana Cyiza, Bruno Shema, Emile Galois Kazeneza na David Joseph McCormack.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c