Amakuru
Ruben Amorim yemeje ko rutahizamu we ari guhurika
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Manchester United, Ruben Amorim, yemeje ko rutahizamu w’Umuslovenia Benjamin Sesko akiri mu bihe bigoye nyuma yo kwinjira muri iyi kipe ikomeye yo mu Bwongereza.
Ibi bije nyuma y’amagambo y’uwahoze ari kapiteni wa United, Gary Neville, wavuze ko uyu musore ari kure cyane n’urwego rw’abandi bakinnyi bashya.
Sesko aherutse gukina umukino warangiye ari 2–2 na Nottingham Forest, ariko ntiyabasha kubona igitego nubwo yabonye amahirwe.
Kugeza ubu afite ibitego bibiri gusa mu mikino icumi ya Premier League. Amorim yavuze ko nubwo ibyo bitashimishije ikipe, bitamutunguye kuko Sesko ari kwiga umuvuduko n’uburyo bw’imikinire yo mu Bwongereza.
Amorim yabwiye abanyamakuru ati : “Birumvikana ko nta muntu wishimira kuvugwaho ko atari gukora neza, ariko ni ukuri. Ni urubyiruko rw’imyaka 22 ruri kwitoza mu irushanwa rikomeye kandi rikomeye cyane,”.
Umutoza w’Umunyaporuigali yongeyeho ko Sesko ari umukinnyi ukunda kwitanga, kuko akunda kugera ku kibuga cy’imyitozo cya Carrington saa moya n’igice za mu gitondo kandi agataha nyuma y’abandi bose.
Amorim yakomeje avuga ati : “Ni umwana ushaka kugenzura buri kintu, ariko muri ruhago ntibishoboka. Tugomba kumufasha gukura no kumenya uburyo bwo kwiyakira,”.
Nubwo hari abatangira gushidikanya ku mpano ya Sesko, ubuyobozi bwa United bukomeje kumwizera, ndetse bwemeza ko ari umusimbura mwiza wa Rasmus Hojlund woherejwe muri Napoli ku ntizanyo.
Amorim, umaze umwaka umwe atoza United, yavuze ko yizeye ko igihe kizagaragaza impinduka.
Manchester United izasura Tottenham muri iyi wikendi, mu mukino ushobora kugaragaza niba koko urugendo rwo kubaka ikipe nshya rwa Amorim ruri mu nzira nziza.

INDI NKURU WASOMA : 1000 Hills Derby : Amakuru ku mpande zombi ,umwuka uhari n’abashobora kubanzamo

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_