Amakuru
Nyuma y’igihe kinini Hoteli ya FERWAFA yafunguwe
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Nyuma y’imyaka 11 yose ibikorwa byo kubaka bitangiye ariko bitajya mu ngiro, kera kabaye Hoteli y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangiye gukora ku mugaragaro.
Ku wa Kabiri, tariki ya 4 Ugushyingo 2025, nibwo FERWAFA yemeje ko hoteli yayo iherereye mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, yatangiye kwakira abashyitsi, aho ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 (Amavubi U17) yabaye iya mbere mu kuyikoreramo umwiherero.
Izi ngimbi ziri kwitegura imikino ya CECAFA U17 izabera muri Éthiopie guhera ku wa 15 Ugushyingo 2025, ikazatanga amakipe azahagararira akarere muri AFCON U17.
Umuhango wo gutangiza hoteli witabiriwe n’abayobozi bakuru ba FERWAFA barimo Perezida wayo Shema Ngoga Fabrice, Visi Perezida wa kabiri ushinzwe tekiniki akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo, Mugisha Richard, ndetse na Komiseri ushinzwe iterambere, Kanamugire Fidèle.
Hoteli ya FERWAFA yatangiye kubakwa muri Kanama 2015, yari iteganyijwe kuzura mu mpera za 2016.
Yari igamije guteza imbere ibikorwa by’amacumbi ajyanye n’imikino, ifasha amakipe y’igihugu ndetse n’abandi bashaka gusohokera mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga watangijwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc ndetse na FIFA, ku ngengo y’imari ya miliyoni 4 z’amadolari (asaga miliyari 4 Frw).
INDI NKURU WASOMA : Dore ubutumwa bw’amagambo atatu Arne Slot yabwiye Alexander-Arnold
Gusa, imbogamizi zitandukanye zirimo iz’amikoro n’ihindagurika ry’abafatanyabikorwa zatumye ibikorwa bihagarara igihe kirekire. Nyuma yo gusubukurwa muri Kamena 2021, igice cya mbere cy’iyi hoteli cyarangiye kubakwa mu ntangiriro za 2023, kikaba ari cyo cyatangiye gukora ubu.
Uretse kuba izajya icumbikwamo n’amakipe y’igihugu, FERWAFA itangaza ko n’abasanzwe bashaka gusohoka cyangwa gushaka serivisi z’amacumbi bazajya bahabwa ikaze.
Kuri ubu, imbere y’iyi hoteli hari no kubakwa ikibuga gishobora kwakira abantu 1000, kizunganira Kigali Pelé Stadium mu mikino idasaba abafana benshi.
Amavubi U17 ari mu itsinda A hamwe na Éthiopie, Kenya, Somalia na Sudani y’Epfo, ari mu myiteguro ikomeye ngo yitware neza muri CECAFA.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_