Amakuru
Rwanda Premier League yatesheje agaciro ubusabe bw’ Amagaju na APR FC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Komisiyo ishinzwe imisifurire muri Rwanda Premier League yasohoye imyanzuro yerekeye umunsi wa gatanu w’irushanwa, isobanura ibyerekeye ibirego byari byatanzwe n’amakipe atandukanye, harimo APR FC, Amagaju FC, ndetse n’umukino wahuje Bugesera FC na AS Muhanga.
Ku ikubitiro, Komisiyo yatangaje ko APR FC itarenganijwe ku mukino wayihuje na Kiyovu Sports Club wabaye tariki 25 Ukwakira 2025.
Nyuma y’uyu mukino, APR FC yari yandikiye Komisiyo ishinzwe imisifurire tariki 27 Ukwakira 2025, ivuga ko yasifuriwe nabi, ndetse inashyira amashusho kuri konti yayo yo ku rubuga rwa X (yahoze ari Twitter) agaragaza uburyo yemezaga ko yagombaga guhabwa penaliti.
Nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byose birimo n’amashusho y’uyu mukino, Komisiyo yemeje ko umusifuzi yafashe ibyemezo bikwiye, bityo ikirego cya APR FC nta shingiro gifite.
Indi kipe yari yareze ni Amagaju FC, yavugaga ko mu mukino wayo na Rayon Sports wabaye tariki 24 Ukwakira 2025, abasifuzi batayiciye urubanza mu buryo buboneye.
Amagaju FC yagaragaje ko Rwema Amza, umukinnyi wayo, wahawe ikarita itari ikwiye. Komisiyo yarebye amashusho ndetse na raporo ya Komiseri w’umukino maze isanga umusifuzi yari hafi y’aho ikosa ryabereye kandi yarafashe umwanzuro ukwiye.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Amakuru yose avugwa muri APR FC yitegura gucakirana na Rutsiro
Ku rundi ruhande, umukino wa Bugesera FC na AS Muhanga wabaye tariki 25 Ukwakira 2025 kuri Stade ya Bugesera na wo uvugwamo ko wagaragayemo amakosa y’imisifurire afatika.
Komisiyo yemeje ko ku munota wa 20, umunyezamu wa AS Muhanga, Hategekimana Bonheur, yarenze urubuga rwe agafata umupira n’amaboko, bikaba byarabangamiye amahirwe yo gutsinda igitego kwa Bugesera FC. Iri kosa ryagombaga gutangirwa ikarita itukura no gutangwa coup-franc.
Nanone ku munota wa 45, umupira wakoze ku musifuzi ariko ntiyahagarika umukino, ibintu byatumye AS Muhanga ibona igitego. Komisiyo yanzuye ko ibyo na byo ari ikosa ry’umusifuzi.
Kubera ibi byagaragaye, umusifuzi mukuru Kwizera Olivier yahanishijwe guhagarikwa ibyumweru bitanu (5) adasifura, naho umusifuzi wo ku ruhande Mbonegena Seraphin ahagarikwa ibyumweru bine (4).
Komisiyo ishinzwe imisifurire yasoje ishimangira ko igamije kurengera ubunyangamugayo bw’umukino no gukomeza icyizere cy’abakunzi ba ruhago mu Rwanda, inasaba abasifuzi bose kujya basuzuma neza buri cyemezo bafata kuko kigaragaza isura y’irushanwa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_