Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Mugemana Charles wavuraga muri Rayon Sports ntago yorohewe n’ubuzima - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/10/arton110327-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

Mugemana Charles wavuraga muri Rayon Sports ntago yorohewe n’ubuzima

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Muri Nzeri 2025,  nibwo inkuru y’uko umubyeyi w’umuhanzikazi Queen Cha, Mugemana Charles, yari arwaye yatangajwe.

Mugemana, ufite izina rikomeye mu mupira w’amaguru, akaba yaravuriye ikipe ya Rayon Sports kuva mu 1995, ;kuri ubu ari mu bitaro bya CHUK aho ari kwitabwaho kubera uburwayi bukomeye bukomeje kumumerera nabi.

Umukobwa we, Queen Cha, yavuze ko yahaye Imana umugisha no gusaba imbaraga mu gihe cy’ubu burwayi bukomeye bwa se.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Queen Cha yanditse ubutumwa buhumuriza, avuga ko afite ibyiringiro ko Imana izamufasha, kandi asaba abakunzi be gukomeza gusengera se.

Yashyizeho ifoto ya papa we, agaragaza indirimbo y’umuhanzi Victor Thompson yitwa I Pray, aho igice cy’indirimbo kivuga ngo: “Ubuntu bw’Imana bubane nawe, buri bubabare, inkovu Imana izabihinduramo ibyiza.” Iyi ndirimbo ni nk’impanuro kuri Mugemana, aho yamusabye kwegera Imana mu bihe by’uburwayi.

INDI NKURU WASOMA : Mohammed Salah na Achraf Hakimi mu bahataniye ibihembo bya CAF

Safi Madiba, umwe mu bari mu muryango wa Mugemana, na we yashyizeho ifoto ya Mugemana yifashishije iyi ndirimbo I Pray mu kumwifuriza gukira vuba.

Buri wese mu muryango yagiye atanga ubutumwa bwiza bwo gukomeza gusengera uyu mubyeyi, cyane ko ari umuntu wamenyekanye kubera umutima we mwiza no gufasha abandi.

Mugemana Charles ni umugabo wubatse izina mu mupira w’amaguru bijyanye nuko yatangiye kuvura Rayon Sports mu 1995 bakaba barabatwaranye ibikombe bitandukanye.

Muri Werurwe 2025, ubwo APR FC yakiraga Rayon Sports, Gikundiro yishimiye imyaka 30 Mugemana amaze ayikoramo, banamushimira ku buryo yitangiye iyi kipe.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboard

Comments

Popular Posts