Amakuru
Imigeri yavuzaga ubuhuha n’iby’akarenze umunwa w’uwaciye muri siporo –Ibyaranze icyumweru
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
The Drum iguhaye ikaze mu makuru muri gahunda yayo y’amakuru yaranze icyumweru kiba cyatambutse ; reka amakuru yaranze icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 12 Ukwakira 2025 tuyahere mu afite aho ahuriye n’imikino njyarugamba yaberaga mu Rwanda .
Kigali ibipfunsi, amaraso n’imigeri y’injyanamuntu byavuzaga ubuhuha
Muri izi mpera z’icyumweru Umujyi wa Kigali wakiriye imikino ya ½ cya Professional Africa League Africa (PFL) ; Perezida Paul Kagame ari kumwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya PFL Africa akanaba umunyabigwi mu mikino ya MMA n’iy’Iteramakofe, Francis Ngannou, ni bamwe mu bakurikiye iyi mikino y’indwanyi z’akataraboneka.
INDI NKURU WASOMA : Yanga SC yirukanye umutoza nyuma yo gutsindwa inshuro imwe gusa !
Murera nyuma yo kwirukana umutoza yabonye intsinzi nyuma y’iminsi 35 batayica iryera
Nyuma yo kwirukana Afhamia Lotfi ; Rayon Sports yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2025-26.
Isaro ry’i Nyanza ryasigaranywe na Haruna Ferouz ribifashijwemo n’abarimo Tambwe Gloire , Bigirimana Abedi na Aziz Basane mu kwigaranzura iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda .
INDI NKURU WASOMA : FUFA yisubiyeho ku cyemezo cyatumye Vipers SC yikura muri shampiyona
Nyuma yo gupakirwa ibitego n’abanya- Misiri ;Gitinyiro yihimuriye ku basore ba Canisius nawe ukomeje kutemerwa mu misozi ya Mukura na Mukoni
Nyuma yo gukubuka mu mikino mpuzamahanga yasize inyagiwe ku giteranyo k’ibitego bitanu; APR FC yatsinze Mukura VS mu mukino wo ku munsi wa 4 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe ku munsi wejo ku Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’iminota 30 kuri Kigali Pele stadium.
Ikipe y’Ingabo z’igihugu yafunguye amazamu ku munota wa 18 kuri koroneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco umunyezamu wa Mukura VS, Nicolas Sebwato ananirwa kugumana umupira, usanga Ronald Ssekiganda ahita awushyira mu izamu ;iki ari nacyo cyabaye icyunyuranyo mu mukino kuko warangiye APR FC itsinze 1-0 ihita igira amanota atandatu.
Urunturuntu n’umwiryane mu bareberera Murera
Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée yavuze ko ipfundo ry’ibibazo yagiranye na ’Board’ iyobowe na Paul Muvunyi ari uko yanze kuba igikoresho cyabo.
Ibi yabitangarije mu kiganiro Urubuga rw’Imikino cyo ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje ,aho yari abajijwe icyabaye kugira ngo ntiyumvikane n’iyi Nama y’Ubutegetsi kandi ajya gutorwa bari bamushyigikiye bikanavugwa ko ari bo bagize uruhare rwo kumushyiraho.
Uwaciye muri siporo y’u Rwanda avuga ibidakwiye ;biramugaruka!
Umuherwe Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports,yagize gutya ubwo yari mu myambaro y’umuryango wa FPR Inkotanyi aho yari yagiye kuganiriza abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye ;nuko uyu wahoze muri Murera ati mu myaka iri imbere byumwihariko nko muri 2050 u Rwanda ruzaba rwarateye imbereye ku buryo Abarundi n’Abakongomani bazaba ari bo bakubura imihanda yo mu Rwanda.
Ni imvugo itarakiriwe neza ku buryo benshi bamunenze kugeza kuri Minisitiri wa dipolomasi Amb . Nduhungirehe Jean Patrick Olivier ;gusa yaje kubisabira imbabazi ku muntu wese byababaje.
Harry Maguire yongereye umuriro ucanye igikarayi kicaweho na Arne Slot
INDI NKURU WASOMA : Harry Maguire atumye Manchester United ikuraho umukasiro yari ifite kuri Anifield
Igitego cya Harry Maguire yatsinze ku munota wa 84 w’umukino cyatumye Ikipe ya Liverpool yongera gutsindwa ku nshuro ya kane yikurikiranya bwa mbere mu myaka 11, nyuma yo gutsindirwa na Manchester United ibitego 2-1 kuri iki Cyumweru tariki 19 Ukwakira, mu mukino wabereye kuri Anfield, aho United yari imaze hafi imyaka icumi itahatsinda.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇