Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
CECAFA KAGAME CUP : Gen.Patrick Nyamvumba yasuye ikipe ya APR FC mu mwiherero - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/09/G0qUlquXUAA_Vml.jpeg" width="36" height="36">

Imikino

CECAFA KAGAME CUP : Gen.Patrick Nyamvumba yasuye ikipe ya APR FC  mu mwiherero

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Mu rwego rwo gutera inkunga no kongerera icyizere ikipe ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CECAFA Kagame Cup, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, General Patrick Nyamvumba, yasuye ikipe ya APR FC aho iri mu mwiherero i Dar es Salaam.

INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Igitego cya Nduwimana Frank nicyo cyafunguye shampiyona ubwo Gorilla yatsinda As Muhanga

Mu butumwa bwe, Ambasaderi Nyamvumba yashimangiye ko ikipe ya APR FC ifite inshingano zo guhagararira igihugu neza , anabasaba gukora ibishoboka byose bagasezerera ikipe ya Al Hilal Omdurman bazahura nayo muri ½ cy’iryo rushanwa rikomeye.

Aho yagize ati: “Muhagaze ku izina ry’u Rwanda, mufite inshingano zo kutwara neza. Muzakine nk’ababizi, mufatanye nk’abavandimwe, kandi mwizere ko mushoboye. Ibi bigomba kuzatuma ari mwe mugera ku mukino wa nyuma.”

APR FC, ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, izongera gucakirana na Al Hilal yo muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu, ku isaha ya saa Tanu n’Igice z’i Kigali. Uyu mukino wagombaga kuba ku wa Gatanu ariko wimuriwe bitewe n’impinduka zakozwe n’abategura irushanwa.

Al Hilal Omdurman ni yo yayoboye itsinda C n’amanota atanu, nyuma yo gutsinda Kator FC yo muri Sudani y’Epfo ibitego 3-1 ku wa Gatatu. Mogadishu City yo muri Somalia yarasigaye, nubwo na yo yasoje ifite amanota atanu, ariko isezererwa n’ikinyuranyo cy’ibitego.

APR FC yari imaze iminsi ibiri itegereje kumenya ikipe izahura na yo, nyuma yo kurangiza imikino yo mu itsinda A ku wa Mbere. Ni ubwa kabiri iyi kipe yo mu Rwanda igiye kongera guhangana na Al Hilal muri ½ cy’irushanwa, no mu mwaka ushize zari zahuriye ku mukino nk’uwo, APR FC igatsinda kuri penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu minota isanzwe.

Ku bijyanye n’abakinnyi, hari icyizere ko abakinnyi batandatu bari baragiye mu makipe y’ibihugu barimo Denis Omedi, Ronald Ssekiganda, Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude na Mugisha Gilbert bashobora kuzabanzamo mu kibuga kuri uyu mukino ukomeye.

Mu gihe Djibril Ouattara akirwaye, amakuru aturuka mu mwiherero wa APR FC yemeza ko Niyigena Clément watangiye gukorera imyitozo yoroheje ashobora kuzifashishwa, nubwo atari ijana ku ijana ku buryo yahita abanzwamo.

Ushaka gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;niba utariyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere  : 👉👉👉👉  fortebet.rw .

 

Comments

Popular Posts