Amakuru
CAF yaciye amande Samuel Eto’o wagaragaye akankamira Motsepe
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Cameroun (FECAFOOT), Samuel Eto’o, nyuma yo kumusangana imyitwarire idahwitse mu marushanwa ategurwa n’uru rwego.
Mu itangazo FECAFOOT yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, yatangaje imyanzuro yafashwe n’akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire, karimo guhagarika Samuel Eto’o imikino ine itegurwa na CAF atemerewe kugaragara ku kibuga, ndetse no kumuca ihazabu y’ibihumbi 20 by’Amadolari ya Amerika, angana na miliyoni zirenga 29 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibi bihano byaturutse ku byabaye ku wa 9 Mutarama 2026, mu mukino wa ¼ cy’Igikombe cya Afurika wahuje Cameroun na Maroc, wabereye kuri Stade Prince Moulay Abdellah mu Mujyi wa Rabat. Muri uwo mukino, Cameroun yasezerewe, ibintu byateye impaka nyinshi ku misifurire.
Nyuma y’umukino, hasakaye amashusho agaragaza Samuel Eto’o agaragaza uburakari bwinshi, akankamira Perezida wa CAF, Patrice Motsepe, na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Maroc (FRMF), Fouzi Lekjaa.
INDI NKURU WASOMA:Maroc na Senegal zageze kuri finale
Yabazaga impamvu imisifurire yagaragaye nk’ihengamiye ku ruhande rwa Maroc. Abari mu myanya y’icyubahiro ni bo baje kumwegereza bamusaba gutuza, mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byarushaho gufata indi ntera.
Akanama ka CAF gashinzwe imyitwarire kimaze gusesengura ayo mashusho n’ibyabaye byose, kafashe umwanzuro ko imyitwarire ya Eto’o itari ikwiye umuyobozi w’urwego rukomeye nka FECAFOOT, bityo hafatwa icyemezo cyo kumuhana.
AFCON2 yo igeze mu mahina ya nyuma, aho Maroc izahura na Sénégal ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku Cyumweru tariki ya 17 Mutarama 2026, umukino utegerejwe na benshi ku mugabane wa Afurika.