Amakuru
Imbamutima za Xabi Alonso uherutse kwerekwa imiryango na Real Madrid
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Xabi Alonso wari umaze igihe gito atoza Real Madrid, yatandukanye n’iyi kipe mu buryo bwatunguranye nyuma y’imikino 34 gusa ayitoza.
Uyu mugabo w’imyaka 44 wahoze akinira Real Madrid akanayifasha kwegukana LaLiga na UEFA Champions League nk’umukinnyi, yasezerewe ku nshingano ze nyuma yo gutsindwa na FC Barcelona ibitego 3-2 mu mukino wa nyuma wa Super Cup wabereye muri Arabie Saoudite.
Nyuma y’iyo ntsinzwi, ubuyobozi bwa Real Madrid bwahise bufata icyemezo cyo kumusezerera.
Nyuma y’iminsi mike acecetse, Alonso yasohoye itangazo rigufi rigizwe n’amagambo 24, agaragaza uko yakiriye icyo cyemezo.
Yagize ati: “Iki cyiciro cy’umwuga kirarangiye, kandi nticyagenze uko twabyifuzaga. Gutoza Real Madrid byari icyubahiro n’inshingano. Ndashimira ikipe, abakinnyi n’abafana bose ku bw’icyizere n’inkunga. Ngiye mfite icyubahiro, ishimwe n’ishema ryo kuba nakoze uko nshoboye.”
Xabi Alonso yaje muri Real Madrid mu mpeshyi ya 2025, asimbuye Carlo Ancelotti wari umaze kugirwa umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brésil. Nubwo yari atangiye nabi, Real Madrid yari iya kabiri ku rutonde rwa shampiyona, irushwa amanota ane gusa na Barcelona. Icyakora, ubuyobozi bw’ikipe ntibwatanze umwanya uhagije wo gukomeza umushinga we.
INDI NKURU WASOMA :Michael Carrick aragijwe Manchester United by’agateganyo
Mbere yo gusubira muri Madrid, Alonso yari yigaragaje cyane mu Budage aho yatozaga Bayer Leverkusen, ayifasha gutwara igikombe cya Bundesliga mu 2024 ndetse anandika amateka yo kumara imikino 48 adatsindwa. Ibyo byatumye benshi bamwizeye nk’umutoza ufite ejo hazaza heza.
Nyuma yo kumusezerera, Real Madrid yahise itangaza Alvaro Arbeloa nk’umusimbura we, uyu akaba yaratozaga ikipe ya B. Arbeloa na Alonso bahoze bakinana muri Liverpool, Real Madrid ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Espagne.
Nubwo atakiri umutoza wa Real Madrid, Alonso yamaze guhuzwa n’amakipe akomeye nka Manchester United, Liverpool na Manchester City.