Amakuru
Taleb Vs Bruno Ferry – FERWAFA Super Cup ibura amasaha make ihatse iki ?
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Stade Amahoro iraba ari indiri y’amarangamutima kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice z’umugoroba, ubwo APR FC na Rayon Sports ziba zihuriye mu mukino wa FERWAFA Super Cup.
Ni umukino ugaruka mu buryo budasanzwe,kuko uhuza amakipe abiri akomeye mu Rwanda ahora ahataniye ishema n’ubutegetsi bwa ruhago y’imbere mu gihugu.
Uyu mukino usanzwe uhuza nyampinga wa Shampiyona n’utwara Igikombe cy’Amahoro, wari uteganyijwe gukinwa mu mpeshyi ishize mbere y’itangizwa ry’umwaka w’imikino wa 2025/26, ariko uza kwimurirwa muri Mutarama kubera ikibazo cy’ingengabihe FERWAFA yari ifite.
APR FC ni yo yinjiye muri iyi Super Cup ifite icyizere cyinshi, kuko ari yo yegukanye ibikombe byombi isiga mukeba wayo Rayon Sports.
Nubwo ari umukino wo guhatanira igikombe, benshi bawufata nk’ikizamini gikomeye cyo kureba ikipe ifite ubushobozi bwo kuyobora uyu mwaka w’imikino.
Amakipe yombi awugeramo ari mu bihe byiza ugereranyije n’iminsi yashize, cyane cyane APR FC yari yaribajijweho kubera imvune n’imikino itari imeze neza, ariko ubu ikaba ifite abakinnyi bayo b’ingenzi bose barimo Djibril Ouattara, Memel Dao na Byiringiro Jean Gilbert.
INDI NKURU WASOMA :AFCON 2025: umutoza wa Mali yishimiye ubutwari bw’abakinnyi be nubwo basezerewe
Rayon Sports nayo ntiyaje nta cyizere, nubwo ifite ikibazo cyo gukinisha abakinnyi bashya itaramenyera neza. Nyuma yo kuvunikisha Aziz Bassane na Youssou Diagne, iyi kipe yakoze impinduka nyinshi, igura abakinnyi batandatu bashya ndetse igarura bamwe bari baravunitse barimo Tambwe Gloire na Bigirimana Abedi.
Gusa ikibazo gikomeye kiracyari uko benshi muri abo bakinnyi batarakina umukino w’irushanwa kuva muri Kanama.
Mbere y’uko APR FC na Rayon Sports zihangana, abakunzi ba ruhago bazabanza kwihera ijisho umukino wa Super Coupe y’Abagore uzahuza Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC, bituma uyu munsi uba uwihariye ku mupira w’amaguru y’u Rwanda.