Amakuru
OFFICIAL – Ishow Speed azareba FERWAFA Super Cup
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ishow Speed, umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakunzwe cyane ku isi, ategerejwe mu Rwanda aho azitabira umukino wa Super Cup uzahuza amakipe akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026, ukazabera muri Sitade Amahoro, ahazabera kandi undi mukino wa Super Cup mu bagore uzahuza Rayon Sports WFC n’Indahangarwa WFC.
Iyi mikino irimo gutegurwa mu buryo budasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), rikaba rishaka gutanga ibyishimo byisumbuye ku bakunzi b’umupira w’amaguru.
Uretse imikino ubwayo, hazabaho n’ibindi birori byihariye bigamije gushimisha abazitabira Sitade. Muri uwo munsi, abafana bazabona amahirwe yo kurebera igikombe cy’Afurika muri Sitade, aho kuguma mu ngo zabo kubera imikino y’icyo gikombe iri kubera ahandi.
Amakuru The Drum yamenye ni uko abazagera muri Sitade Amahoro hakiri kare, ku isaha ya Saa Cyenda z’amanwa, bazasusurutswa n’ibirori byihariye bizayoborwa na Darren Jason Watkins Jr, uzwi cyane ku izina rya Ishow Speed.
Uyu musore w’imyaka 20, umaze kumenyekana cyane kuri YouTube na Twitch, azaba ari mu Rwanda mu rwego rwa gahunda ye yo kuzenguruka Afurika yise “Speed Does Africa”.
Biteganyijwe ko Ishow Speed azahabwa umwanya wo kuganiriza abafana nyuma y’umukino uzabanza mu bagore, mbere yo gukurikira umukino w’amakeba uzahuza APR FC na Rayon Sports. Azanarebera uwo mukino ari kumwe n’abafana, ibintu byitezweho kongera ishyaka n’amarangamutima muri Sitade.
INDI NKURU WASOMA :Police FC ikomeje kwerekana ko ititeguye kurekura
Uyu musore, uzwi kandi nk’inshuti ya hafi ya Cristiano Ronaldo, amaze gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika birimo Afurika y’Epfo, Botswana, Zimbabwe, Angola na Eswatini. Mu minsi iri imbere, ateganya gusura ibindi bihugu birimo Algeria, Benin, Egypt, Ethiopia, Ghana, Côte d’Ivoire, Kenya, Liberia, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Senegal, Zambia n’u Rwanda.
Urugendo rwa Ishow Speed mu Rwanda rufatwa nk’andi mahirwe yo kumenyekanisha igihugu ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu rubyiruko n’itumanaho rigezweho.