Amakuru
Handball : U Rwanda ruri kwitegura kwipima na Gabon
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya Handball mu bagabo irimo kwitegura mu buryo bufatika Igikombe cya Afurika kizabera i Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026, aho izabanza gukina imikino ine ya gicuti izayifasha kunoza urwego rwayo.
U Rwanda ruzitabira iri rushanwa ku nshuro ya kabiri mu mateka yarwo, rukaba ruri mu Itsinda A hamwe n’amakipe akomeye arimo Algérie, Nigeria na Zambia.
Ni itsinda rikomeye risaba imyiteguro ihagije, ari na yo mpamvu Ikipe y’Igihugu yasubukuye imyitozo ku wa Kabiri, tariki ya 6 Mutarama, itangira umwiherero wa gatatu ugamije gukarishya imikinire n’uguhuza kw’abakinnyi.
Amakuru avuga ko mbere y’uko irushanwa ritangira, u Rwanda ruzakina imikino ine ya gicuti n’amwe mu makipe azitabira Igikombe cya Afurika.
Umukino wa mbere uteganyijwe ku wa Kane, tariki ya 8 Mutarama, uzahuza u Rwanda na Gabon, igihugu kimaze iminsi kiri i Kigali mu myiteguro yacyo.
Nyuma yaho, u Rwanda ruzacakirana na Cameroun ku Cyumweru, tariki ya 11 Mutarama, rukurikizeho Congo Brazzaville ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama. Haracyari n’undi mukino wa kane ushobora kongerwaho, nubwo utaremezwa burundu.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Hafedh Zouabi, yahisemo abakinnyi 18 bazifashishwa muri uyu mwiherero wa nyuma.
INDI NKURU WASOMA :Dore ibyo Rayon Sports izajya igenera Kwizera Olivier yasinyishije
Mu banyezamu harimo Uwimana Jackson na Uwayezu Arsène ba APR HC na Kwisanga Peter wa Police HC. Abasatira banyuze ibumoso ni Kayijamahe Yves na Uwase Moïse ba Police HC, mu gihe abanyura iburyo ari Akayezu André wa Police HC na Rwamanywa Viateur wa APR HC.
Mu bakinnyi bakina inyuma, iburyo hari Ndayishimiye Jean Pierre wa APR HC na Karenzi Yannnick wa Gicumbi HC, naho ibumoso hakaba Mbesuntuguwe Samuel wa Police HC, Nshimiyimana Alexis wa APR HC na Niyonkuru Karim wa Police HC.
Hagati mu bwugarizi harimo Muhumure Élysée wa APR HC, Kubwimana Emmanuel wa Police HC na Mugabo Samuel wa Gicumbi HC, mu gihe abakina imbere ari Hagenimana Fidèle wa Police HC, Niyoyita Vedaste wa APR HC na Urangwanimpuwe Guido wa Police HC.