Amakuru
RPL : APR FC yaguye miswi na Gorilla FC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda z’amanywa, kuri Kigali Pelé Stadium, APR FC na Gorilla FC zanganyije ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’u Rwanda.
APR FC yatangiye umukino ifite imbaraga nyinshi, igaragaza ubuhanga mu guhererekanya no kugenzura umupira, by’umwihariko binyuze ku bakinnyi bo hagati.
Ku munota wa kane gusa w’umukino, Djibril Ouattara yahinduye umupira mwiza usanga Niyomugabo Claude, ariko ishoti rye rinyura iruhande gato rw’izamu.
Gorilla FC yatinze kwinjira mu mukino, ariko ku munota wa 21 Akayezu Jean Bosco yihangiye uburyo bwa mbere bw’iyi kipe, azamukana umupira neza maze arekura ishoti rikomeye, gusa umunyezamu Ishimwe Pierre arawufata awushyira muri koruneri itagize icyo itanga.
Nubwo Gorilla FC itageraga imbere y’izamu kenshi, amahirwe yabonaga yabaga akomeye. Hari aho Traore Kalifa yahawe umupira mwiza awushyiraho umutwe, ariko ba myugariro ba APR FC baratabara kare. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC yakoze impinduka ikuramo Kazungu Celestin ishyiramo Darcy Irakoze, bituma itangira gusatira cyane ishaka igitego. Abakinnyi barimo Masudi Narcisse na Nduwimana Franck bagaragaje imbaraga mu busatirizi, ndetse Musa Mudeyi Saleh arekura ishoti rikomeye ryari gushobora kuvamo igitego iyo Ishimwe Pierre ataryitambika.
INDI NKURU WASOMA :Dore ibyo Pep Guardiola atazakora ku mukino wa Crystal Palace kubera impamvu ze
Ku munota wa 70, APR FC na yo yakoze impinduka, Mamadou Sy, Djibril Ouattara na Iradukunda Pacifique basimburwa na Hakim Kiwanuka, Mugisha Gilbert na Memel Dao. Nubwo impande zombi zakomeje gushaka uko zabona igitego, umukino warangiye ari ubusa ku busa.
Mu yindi mikino, AS Muhanga yanganyije na AS Kigali, mu gihe Etincelles FC yatsinze Musanze FC ibitego 3-0. Shampiyona irakomeza kuri iki Cyumweru aho Mukura VS izakina na Gicumbi FC, Bugesera FC yakire Rayon Sports, naho Marine FC yakire Kiyovu Sports.
Kugeza ubu, Police FC iyoboye urutonde n’amanota 26, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 20.