Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Uwakiniye Amavubi yayobotse inzira yo gutoza - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/12/arton11575-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

Uwakiniye Amavubi yayobotse inzira yo gutoza

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest, yinjiye ku mugaragaro mu rugendo rushya rwo kuba umutoza, Nyuma yo kuba amaze igihe adakandagira mu kibuga kubera ko nta kipe afite akinira ubu.

Sugira Ernest, yatangiye kumenyeka ubwo yakiniraga AS Muhanga, Yaje kuvamo yerekeza muri APR Fc atamazemo igihe kuko yahasanze abakinnyi nka Ndahinduka Michael wari uzwi cyane nka Bugesera kandi bari mu bihe byiza icyo gihe.

Sugira Ernest 2014, Yahise yerekeza muri AS Kigali, yakinnyemo imyaka 2, Ari naho yaje kugira amahirwe yo gukinira ikipe y’Igihugu bwa mbere muri 2015 kuko 2013 ubwo yahamagarwa ntiyigeze agira amahirwe yo gukina.

2015 yatsinze igitego cye cyabere mu ikipe y’Igihugu Amavubi y’U Rwanda, Ubwo u Rwanda rwatsindaga Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika, Umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi icyo gihe yari Jonathan Mackestry.

Mu mwaka wa 2016, Sugira yagize amahirwe yo gukina irushanwa rya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda, Uyu rutahizamu yandika amateka mu ikipe y’Igihugu Amavubi nyuma yo gusoza irushanwa ariwe watsindiye Amavubi ibitego byinshi icyo gihe yatsinze ibitego 3.

Uhereye icyo gihe, izina rye ryakomeje kumvikana mu mikino ikomeye n’ibihe by’akataraboneka byashimishije Abanyarwanda.

Sugira yaje kwandika amateka yo kuba rutahizamu w’umunyarwanda waguzwe amafaranga menshi 2016 ubwo yerekezaga muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sugira icyo gihe yaguzwe n’Umutoza watozaga Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Folorent Ibenge wari wamukunze cyane mu irushanwa rya CHAN 2016, Sugira bivugwako yaguzwe arenga miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

INDI NKURU WASOMA:Umutoza wa Gasogi United yahaye gasopo abasuzugura amakipe yo muri Sudan

Benshi ntibazibagirwa igitego cya Sugira yatsinze Togo muri CHAN 2020, Kubera icyorezo cya Covid-19, Abanyarwanda birengagije gahunda ya Guma mu rugo yariho, Basohoka hanze bamwe bambaye amasuyume.

Muri AS Vita Club, Sugira yagezeyo yishimiwe cyane n’abakunzi biyo kipe gusa ntiyamaze igihe kuko yaje kubura umwanya uhagije wo gukina aza kuvamo atsinze ibitego 8 mu mikino 16.

Nyuma yo gutandukana na Vita Club yagarutse mu Rwanda mu ikipe ya APR Fc, Yavuyemo atijwe muri Rayon Sports naho yaje kuvamo yerekeza muri AS Kigali yavuyemo yerekeza muri Al Wahda muri Syria, Aza gusinyira Kiyovu Sports ariko ntiyigeze ayikira kugeza ubu.

Urugendo rwa Rutahizamu Ernest Sugira nyuma yo mu kibuga:

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA babinyujije kuri Instagram yayo, aho ubutumwa bumara amasaha 24, yemeje ko uyu rutahizamu ari mu mahugurwa ya Licence D, icyiciro cya mbere gihabwa abatoza batangiye urugendo rwo kwiga uyu mwuga.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c

Comments

Popular Posts