Imikino
Basketball : U Rwanda rwatashye rwumva amanota atatu mu matanganzo!
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagabo muri Basketball yongeye kugorwa n’urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2027, isoza icyiciro cya mbere idatsinze umukino n’umwe nyuma yo gutsindwa na Nigeria amanota 75-69 mu mukino witabajwemo iminota itanu y’inyongera (OT).
Ni umukino wabereye i Radès ku Cyumweru, aho Abanyarwanda bari bafite icyizere ko bashobora kwitwara neza nyuma y’aho batsindiwe na Guinée na Tunisia mu mikino ibiri ibanza.
Umutoza Murenzi Yves n’abasore be bari bitangaje ko imikino ibiri yabanje yababereye amasomo, bityo bakaba bari biteze ko imbere ya Nigeria hazaboneka impinduka.
U Rwanda rwatangiye rushyira imbaraga mu gufunga neza no gushaka amanota yihuse binyuze kuri Nshobozwa, Habiyaremye na Ndizeye, mu gihe Nigeria yo yashingiraga ku mbaraga za Morris Udeze n’urunyurane rw’abakinnyi bakina muri shampiyona zikomeye.
Amakipe yombi yakomeje kugendana mu manota kugeza ubwo iminota ya nyuma yabaye ingorabahizi.Igihe cyari kigeze ku masegonda ane gusa umukino ugasozwa, u Rwanda rwayoboye n’amanota atatu (61-58), ibintu byari gutuma rwegukana intsinzi ya mbere muri iri jonjora.
Ariko isura y’umukino yahindutse mu buryo butunguranye ubwo Muhizi Prince yakoreraga ikosa Morris Udeze wari umaze gutsinda amanota abiri, hanyuma ahabwa na lancer franc yatumye amakipe anganya amanota 61-61.
Iyo ‘lancer franc’ yabaye ihurizo ritumye ibintu bihinduka. Muri OT, Nigeria yagarutse ifite imbaraga nshya, yongera umuvuduko n’imbaraga mu guhanahana umupira no kurinda neza.
INDI NKURU WASOMA :Premier League : Arsenal yanganyije na Chelsea y’abakinnyi 10
U Rwanda rwananiwe kugumana umukino mu maboko yarwo, by’umwihariko rubura uburyo bwo kubona amanota byihuse. Ibi byatumye Nigeria isoza umukino itsinze 75-68, ihita ibona intsinzi yayo ya mbere muri iri tsinda.
Ikipe y’u Rwanda yari idafite umwe mu bakinnyi bayo bakuru, David McCormack, wagize ikibazo cy’imvune y’ikirenge mu minsi micye ishize. Kubura kwe kwasigiye ikipe icyuho mu guhatana mu gusoza imipira no gucungira ku mbaraga zo munsi y’inkangara.
Mu wundi mukino wo mu Itsinda C, Guinée yongeye kwerekana ubukana bwayo itsinda Tunisia amanota 66-57, isoza imikino y’icyiciro cya mbere itsinze imikino itatu yose.
Imikino yo kwishyura izakinwa hagati ya tariki ya 2–5 Nyakanga 2026, aho u Rwanda ruzaba rugikeneye gutsinda kugira ngo rugarure amahirwe yo kugera mu cyiciro gikurikira.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c