Featured
Perezida Kagame yashimye imyitwarire ya Arsenal
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yongeye kugaragaza ibyishimo nyuma y’uko Arsenal itsinze Bayern Munich ibitego 3-1 mu mukino w’Umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions League wabereye kuri Emirates Stadium ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Ugushyingo 2025.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yashimye uko Arsenal iri kwitwara muri iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Yagize ati: “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabashimiye.”
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abafana benshi b’iyi kipe, cyane ko Perezida Kagame ari umwe mu bantu bazwiho gushyigikira The Gunners kuva kera.
Arsenal yakomeje kwerekana ko iri mu bihe byiza cyane, kuko iyi ntsinzi yayifashije gukomeza kuba ikipe itaratsindwa muri Champions League uyu mwaka. Imikino itanu yose imaze gukina yarayitsinze, ikaba imaze gukusanya amanota 15 atuma iyobora itsinda ryayo nta nkomyi.
Uyu mukino wari witezwe n’abatari bake watangiye wihuta, amakipe yombi asatirana mu buryo bwihuse. Ku munota wa 22, Arsenal yafunguye amazamu nyuma y’uko Julian Timber atsinze igitego cyiza ku mutwe, ku mupira wari uvuye kuri koruneri ya Bukayo Saka.
Bayern Munich yasubije vuba, itsinda igitego cyo kwishyura ku munota wa 32 kibonywe na Lennart Karl, nyuma yo guhererekanya neza hagati ya Joshua Kimmich na Serge Gnabry. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.
Mu gice cya kabiri, Arsenal yagarutse ifite inyota yo gutsinda, isatira Bayern mu buryo bukomeye. Ku munota wa 61, Declan Rice yatsinze igitego cyiza nyuma yo gukoresha umuvuduko mwinshi akanyurana n’umunyezamu Neuer, mbere y’uko Riccardo Calafiori ahinduye umupira uvamo igitego cya kabiri cyatsinzwe na Noni Madueke ku munota wa 69.
INDI NKURU WASOMA:UCL : Mbappé yatsinze bitatu mu minota irindwi ubwo Arsenal yitwaraga neza
Gabriel Martinelli, winjiriye mu kibuga afite inyota y’umukino, yatsinze icya gatatu ku munota wa 77 nyuma yo gucenga Neuer wari asohotse nabi. Umukino warangiye ari 3-1, Bayern itsinzwe mu buryo bugaragara.
Nyuma y’umunsi wa gatanu, Arsenal iyoboye urutonde rwa Champions League n’amanota 15, ikurikiwe na PSG, Bayern Munich, Inter na Real Madrid zose bafite amanota 12. Manchester City, Sporting, Chelsea na Borussia Dortmund baziranye hagati mu myanya yo hejuru, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa 13 n’amanota icyenda na FC Barcelone iri ku mwanya wa 18.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c