Amakuru
RGB yashyizeho abagomba kuyobora inzibacyuho muri Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 25/11/2025, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko komite yari isanzwe iyiyobora yasheshejwe, hashyirwaho Komite y’agateganyo izamara amezi atatu iyoboye Umuryango wa Rayon Sports, inahabwa inshingano zo kuvugurura amategeko n’imitegekere yose y’uyu muryango.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama yabereye ku cyicaro cy’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), aho hateraniye abayobozi ba RGB hamwe n’inzego zitandukanye z’ubuyobozi bwa Rayon Sports zirimo Inama y’Ubutegetsi, Komite Nyobozi, Komite Ngenzuzi n’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane.
Nyuma y’iyi nama nkuko twari twabitangaje mu nkuru zacu ziheruka kuri iki kibazo ;hahise hasaka amakuru avuga ko iyi nama yanzuye ko inzego zose zari ziyoboye Umuryango wa Rayon Sports zikuweho, maze hashyirwaho Komite y’agateganyo igizwe na:
- Bwana Murenzi Abdallah, Umuyobozi
- Bwana Musabyimana Jean Baptiste
- Bwana Gakwaya Olivier
- Madamu Akayezu Josée
- Me Nubumee Jean Bosco
Iyi Komite yashyiriweho inshingano zikomeye zo kuvugurura amategeko n’inzego zose zigize Umuryango, ndetse no gushyiraho umurongo uhamye w’imiyoborere uzatuma Rayon Sports igaruka mu murongo w’imikorere inoze.
Kugeza mu mezi atatu ari imbere, ni yo izaba ifite ububasha bwose bwo kuyobora no gutegura uburyo bushya bw’imiyoborere.Bihutiye no gutangira imirimo kuri uwo munsi nyirizina, tariki ya 25/11/2025, nk’uko byemejwe mu nama.
INDI NKURU WASOMA :RPL : APR FC yifashishije Marines FC mu kwiyunga n’abafana
Izi mpinduka zije mu gihe Rayon Sports imaze igihe ivugwamo ibibazo by’ubuyobozi n’amakimbirane atandukanye byakunze kugaragaza ko hari icyuho mu micungire y’umuryango.
Nubwo utakemeza ko aribyo bibitera ijana ku jana ; Ni inshuro hakunze kumvina abakunzi b’iyi kipe batunga agatoki izo mpaka ,guharirana ,munyangire ndetse no gutukana byahoraha mu bayobozi b’Isaro ry’I Nyanza mu bitera umusaruro nkene mu kibuga w’iyi kipe .
Thadee na Muvunyi nibo basinye kuri iryo tangazo ribeguza muri Rayon Sports.
RGB nayo yemeje ayo makuru, Ikomeza ivuga ko igiye gufasha Rayon Sports gukora izo mpinduka neza bagamije ko banana ikipe ikora mu buryo burambye.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c