Amakuru
Umutoza wa Rayon Sports yegetse byose ku bakinnyi be
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ku munsi w’ejo hashize ku cyumweru tariki ya 23 Ugushyingo 2025, Nibwo Rayon Sports yongeye gutakaza amanota y’ingenzi imbere y’abakunzi bayo, nyuma y’uko itsindiwe na AS Kigali ibitego 2–0 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nyuma y’uyu mukino, umutoza w’agateganyo wa Gikundiro, Haruna Ferouz, yavuze ko icyabaciye intege atari ubushobozi buke ahubwo ari uko abakinnyi batubahirije ibyo babwirijwe.
Ferouz, watozaga umukino we wa gatanu nk’umusigire mu Isaro ry’I Nyanza, yagaragaje ko uburyo ikipe ye yakinaga bitigeze bimushimisha na gato.
Yagize ati:“Nabibabwiye no mu rwambariro. Iyo umutoza akubwiye ibyo ugomba gukora ugahitamo kubikora uko wowe ubishaka, biba nko guca mu ijambo umubyeyi. Iyo baguha saa mbiri zo gutaha wowe ugataha saa tanu, hari icyo bigusaba nyuma. Ni ko natwe byangenze, ni cyo cyatumye dutakaza umukino.”
Uyu mutoza yagize kandi icyo avuga ku bayobozi ba Rayon Sports, ahakana ibihuha byo gushinja ubuyobozi imitegurire mibi.
Yongeyeho ati :“Ubuyobozi bwaduhaye byose twari dukeneye. Abakinnyi bakoze imyitozo neza, twari twiteguye intsinzi.”
Yasobanuye impamvu bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bagaragara batitabajwe ;aho yavuze ko Pavelh Ndzila yasigaye hanze kubera amahitamo y’abatoza, naho Sefu, Serumogo Ali na Bigirimana bose barwaye.
INDI NKURU WASOMA:Nyuma yo gutsinda Gicumbi FC ; rutahizamu wa Police FC yatangaje ibikomeye !
Uyu mukino wari ufite umwihariko kuko AS Kigali yari imaze ukwezi kurenga idatsinda, ariko ikaza kuzurira umutwe kuri Gikundiro.
Mu yindi mikino y’umunsi wa 8, Mukura VS yatsinzwe na AS Muhanga 2–1, APR FC itsindwa na Musanze FC 3–2, Bugesera igatsindirwa na Rutsiro 3–2, Amagaju akanganya na Etincelles 1–1, Marines FC itsinda Gorilla FC 1–0, naho Police FC itsinda Gicumbi 2–1.
Ku wa Gatanu, Gasogi United yari yatsinze Kiyovu Sports 1–0.
Nyuma y’uyu munsi, Police FC ni yo iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20, ikurikirwa na Musanze FC na Gasogi United zombi zifite 15. Rayon Sports iri ku mwanya wa 4 n’amanota 13, mu gihe APR FC iri ku mwanya wa 6 n’amanota 11.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c