Amakuru
Darko Novic witegura gukina na Kiyovu SC yavuze kuri APR FC yaciyemo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Al Merrikh SC yo muri Sudani, Darko Nović, ari mu myiteguro ya nyuma mbere y’uko atangira urugendo rushya muri Shampiyona y’u Rwanda.
Ni urugendo avuga ko arufata nk’amahirwe yo gukosora ibyo atabashije kugeraho atoza APR FC mu mwaka ushize w’imikino wa 2024/25.
Ibi yabigarutseho mbere y’umukino wa mbere wa Al Merrikh na Kiyovu Sports uteganyijwe kubera kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Ugushyingo 2025.
Darko yagaragaje ko icyizere n’umutuzo biri kumubera imbarutso mu rugendo rushya agiyemo, ahamya ko kuba agarutse mu Rwanda bituma yumva atari umushyitsi.
Yagize ati: “Turi kumva dushyigikiwe wagira ngo aha twahamaze igihe kinini. APR FC twari kumwe umwaka ushize yakoze byinshi kandi igera kuri byinshi. Ariko nanone, Al Merrikh SC ni ikipe ifite amateka akomeye muri Afurika kandi ifite amazina akomeye. Ubu turi gutangira urugendo rushya kugira ngo dusubire ku rwego twifuza.”
Nović yavuze ko adashyizweho igitutu ku byo ashobora kugeraho ku giti cye, ahubwo yibanze ku ntego rusange y’ikipe ayoboye. Asaba abafana gutegereza ikipe.
Ati : “Tuzubaka ikipe ikomeye, turangamiye umwaka utaha. Imikino yose tuzayifata nk’iy’ingirakamaro kandi tuzajya dutsinda uko tubishoboye.”
Mu kumva ko umwaka ushize wamusigiye amasomo akomeye, uyu mutoza yavuze ko rimwe na rimwe APR FC yagize uburyo bwo gutsinda ariko ibitego bikabura ,amakosa yumva ko atemerewe kongera kugaruka mu kazi ke gashya.
Yunzemo ati : “Nagiraga ikibazo cyo kurema uburyo bwinshi ariko ibitego ntibiboneke. Ni isomo ngomba gukosora. Amakipe yo mu Rwanda arakomeye kandi ahora ashaka amanota, ibyo ni ibintu nkunda cyane kuko bizamura urwego rw’imikino.”
INDI NKURU WASOMA:Umutoza wa Rayon Sports yegetse byose ku bakinnyi be
Nović yanavuze ku mikinire y’abakinnyi yasize muri APR FC, avuga ko nubwo nta mukinnyi uri hejuru kurusha abandi muri Shampiyona, yishimira urwego rw’ab’inyuma yakoranye na bo umwaka ushize.
Ati : “Gilbert Byiringiro, Yunusu Nshimiyimana, Clement Niyigena na Claude Niyomugabo ,abo bose ni ba myugariro beza .”
Uyu mutoza yatandukanye na APR FC muri Gicurasi 2025, habura imikino itatu ngo Shampiyona irangire, ikipe ayisize ku mwanya wa kabiri irushwa inota rimwe na Rayon Sports, ari na yo yaje gutwara igikombe .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_c