Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
INSIDER – U Rwanda ruri guhatanira kwakira igikombe cy’Afurika - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/54846179920_501724e662_k-7e8a1.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

INSIDER – U Rwanda ruri guhatanira kwakira igikombe cy’Afurika

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Biravugwa ko U Rwanda rukomeje kugaragaza ko rufite ubushobozi n’ubushake bwo kwakira ibirori bikomeye bya siporo ku rwego mpuzamahanga, ndetse ubu ruravugwa mu bihugu bishobora guhabwa amahirwe yo kwakira Igikombe cya Afurika hagati ya 2029 na 2035.

Ni amakuru yatangajwe n’umunyamakuru , Micky Junior, wanditse ku rukuta rwe rwa X ko u Rwanda ruri kumwe na Angola, Ethiopia na Senegal mu bihugu byatangiye kwerekana ubushake bwo guhatanira guhabwa kwakira ibi birori bya ruhago.

Abasesenguzi ba siporo bemeza ko kuba u Rwanda ruvugwa muri uru rwego atari impanuka, ahubwo ari umusaruro w’urugendo rw’imyaka benshi babona rwatangiye gutanga imbuto.

Hari abahera ku mateka y’ibikorwa bitandukanye igihugu cyakiriye bikagenda neza, bityo bigashyira u Rwanda ku rutonde rw’ibihugu bifite imyumvire igezweho mu mitegurire n’imicungire y’ibikorwa bikomeye.

Mu minsi yashize, u Rwanda rwaherukaga gukora amateka ubwo rwakiraga Shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika. Abayitabiriye batanze ibitekerezo bitandukanye ariko bahuriza ku buryo imihanda, umutekano n’imikorere byubatse isura nshya y’igihugu cy’u Rwanda imbere y’isi yose.

Iyo uvuze umupira w’amaguru ho birushaho kuba birebire. Mu 2023, u Rwanda rwakiriye Inama ya 73 y’Inteko Rusange ya FIFA, ikintu kitabonwa buri wese mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Mbere yaho mu 2016, rwari rwakiriye CHAN, imikino ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo. Byombi byagiye bitanga ishusho y’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira ibirori binini kandi ubumenyi bwo kubitunganya neza bukaba buri kuhazamuka.

Ntabwo ari bwo bwa mbere igihugu gitekereza kwakira ibikombe by’abakiri bato, kuko mu 2009 rwakiriye igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20, naho mu 2011 rukakira icya ba batarengeje imyaka 17.

INDI NKURU WASOMA : Noni Madueke yiseguye ku bafana ba Chelsea yahozemo !

Ibi byose ni ibimenyetso bigaragaza uburyo ibikorwaremezo bya siporo, ubuyobozi n’imiyoborere bigenzurwa mu mucyo ushimishije impuguke.

Kugeza ubu, CAF imaze kwemeza ko CAN 2025 izabera muri Morocco, naho CAN 2027 ikazabera mu bihugu bitatu byo Afurika y’Iburasirazuba: Kenya, Tanzania na Uganda.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments

Popular Posts