Imikino
Volleyball: Imbere ya Minisitiri Mukazayire ,APR na Gisagara zitwaye neza
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ku wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, imikino ibiri yari itegerejwe na benshi muri Shampiyona y’u Rwanda ya Volleyball yasize intsinzi ku makipe ya APR WVC mu bagore na Gisagara VC mu bagabo.
Ku mugoroba wa buri wa Gatanu, umukino wabanje ku kibuga cya Petit Stade i Remera wahuje amakipe abiri akomeye mu bagore, Police WVC na APR WVC, aho APR yatsinze amaseti 3-1.
Uyu mukino wari witezwe cyane, kuko amakipe yombi yari amaze igihe kinini ahanganye mu marushanwa atandukanye, aho Police WVC yari iyoboye aya makipe mu mikino icyenda iheruka, yatsinze yose.
Ariko ku ruhande rwa APR, yo yatsinze Police mu irushanwa ryabereye muri Uganda, bityo umukino wo kuri uyu wa Gatanu wari ufite imbaraga zo kugaragaza ko ubuhangange ku mpanze zombi.
Police WVC yatangiye neza, itsinda iseti ya mbere ku manota 25-19, ariko APR iragaruka ikomeza gukina neza, itsinda iseti ya kabiri ku manota 25-22. Umukino waje gukomeza gukomera cyane mu iseti ya gatatu, aho APR yatsinze ku manota 25-18, ndetse irangiza na seti ya nyuma ku manota 27-25.
INDI NKURU WASOMA :RPL : Gasogi United yahaye umwitangirizwa izirimo APR FC
Uyu mwitozo wahesheje APR gukomeza kuyobora Shampiyona y’Abagore, aho kugeza ubu imaze gukina imikino itanu yatsinze yose, ikurikiwe na Police WVC.
Muri Shampiyona y’Abagabo, REG VC yari yahuriye mu mukino n’ikipe ya Gisagara VC. REG VC yatsinze iseti ya mbere ku manota 29-27, ariko Gisagara iza kugaruka, iyatsinda iseti ya kabiri ku manota 25-15, iya gatatu ku manota 25-22.
Uruhare rw’abakinnyi ba Gisagara, nka Djibril Adam na Niyogisubizo Samuel, byafashije cyane ikipe gutsinda, mu gihe REG VC yahuye n’igihombo cyo kubura kapiteni wayo, Akumuntu Kavalo Patrick, kubera imvune.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C