Amakuru
Nyuma yo gutsindwa na Mukeba ; Rayon Sports yateguje impinduka
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Rayon Sports, Haruna Ferouz, yatangaje ko hitezwe impinduka zikomeye mu bakinnyi 11 bazatangira ku mukino iyi kipe izakiramo AS Kigali kuri iki Cyumweru, tariki ya 23 Ugushyingo 2025, kuri Kigali Pelé Stadium saa Cyenda.
Ibi Ferouz yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo ku wa Kane, aho yeruye ko gutsindwa na APR FC ibitego 3-0 mu cyumweru gishize ari kimwe mu bitumye yiga uburyo bushya bwo gutegura abakinnyi.
Yagize ati: “Iyo watsinzwe umukino ugomba gukora impinduka, haba mu bakinnyi no mu myanya bakiniramo. Ndabwira abafana bacu ko bazabona impinduka, cyane cyane mu bazabanza mu kibuga.”
Imyitozo yo kuri uyu wa Kane yagaragayemo inkuru nziza ku bakunzi ba Rayon Sports, aho rutahizamu Ndikumana Asman wari umaze igihe mu mvune yagarutse mu kibuga. Yakoze imyitozo yose y’ikipe, agaragaza ko ashobora kwitabazwa nubwo ataragera ku rwego rwe rwuzuye.
INDI NKURU WASOMA : Rwanda Premier League : Musanze FC yiteguye guhigika APR FC
Asman yagize ati: “Nababajwe cyane no kuvunikira ku mukino wanjye wa mbere mpuzamahanga. Ariko ubu ngarutse, nubwo atari ku kigero cya 100%. Umwanya nzi kubona nzagerageza kuwubyaza umusaruro.”
Nubwo Gikundiro yongeye kubona Asman, izakina idafite abandi bakinnyi babiri bakomeye: Tambwe Gloire, uri mu mvune, na Fall Ngagne ukomeje gukora imyitozo yihariye kugira ngo agarure imbaraga.
Rayon Sports iracyari mu rugamba rwo gukomeza kuba mu makipe ahatanira igikombe, kuko iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13. AS Kigali yo iracyafite ingorane zo guhaguruka, ikaba iri ku mwanya wa 14 n’amanota 5 gusa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C