Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Ese ibyo RGB yasubije inteko inshinga amategeko byanyuze aba- Rayons? - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/whatsapp_image_2025-11-19_at_5.12_02_pm-94fb2-1000x600.jpg" width="36" height="36">

Amakuru

Ese ibyo RGB yasubije inteko inshinga amategeko byanyuze aba- Rayons?

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwagejeje ku Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2024/2025 ndetse n’imishinga rufite mu mwaka wa 2025/2026.

Mu bibazo byagarutsweho n’Abadepite, ibyerekeye Rayon Sports byafashe umwanya munini, cyane cyane hashingiwe ku makimbirane amaze igihe acinyiza iyi kipe ikundwa na benshi.

Depite Nizeyimana Pie ni we watangije iki kiganiro, asaba RGB kwinjira mu bibazo bya Rayon Sports mu buryo bw’imbitse kugira ngo habeho umuti urambye.

Yibukije ko iyi kipe ya Gikundiro itari ikipe isanzwe, ahubwo ari umuryango ufitanye ubudasa n’abawukurikirana ku buryo uko imiyoborere yayo imeze bigira ingaruka mu mitima ya benshi.

Yagize ati; “Abakunzi ba Rayon Sports ni benshi kandi bagira uruhare mu buzima bw’iyi kipe. Ni ngombwa ko badakomeza kubunza imitima kubera ibibazo byabaye akarande.”

Umuyobozi wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yasubije Depite Nizeyimana amwizeza ko ibibazo bya Rayon Sports biri mu byo RGB ishyize imbere. Yavuze ko ubwo iyi kipe yavugururaga amategeko yayo, RGB yahise itangira gukorana na yo kugira ngo ayo mategeko ajyane n’amahame n’ingamba zigenga imiryango itari iya Leta.

 Yagize ati, “Mu nshingano za RGB harimo kureba uko imiryango itari iya Leta yubahiriza amahame y’imiyoborere. Rayon Sports na yo irabirimo, kandi turi gukorana kugira ngo amategeko yayo avugururwe mu buryo buhamye.”

INDI NKURU WASOMA : :Antoine Semenyo wa Bournemouth yateye ivi

Dr. Uwicyeza yakomeje avuga ko intego ari ugufasha Rayon Sports kugira ubuyobozi bunoze, butekanye kandi busobanutse ku buryo buha icyizere abakunzi bayo n’abayigana. Yashimangiye ko ubugororangingo buri gukorwa atari ugukemura ikibazo cy’umunsi umwe, ahubwo ari gahunda igomba gutanga umusaruro uhoraho.

Ibyo Dr. Uwicyeza yavuze bije mu gihe Rayon Sports iri mu bihe bikomeye, aho Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddee zimaze igihe zitavuga rumwe. Buri ruhande ruvuga ko ari rwo rufite ububasha bwo kuyobora ikipe, ibintu byagize ingaruka ku mikorere n’imyitwarire y’iyi kipe ku kibuga no hanze yacyo.

Amakimbirane yashatse no kwiharira indi ntera ubwo bamwe mu bayobozi batangiye guterana amagambo mu ruhame. Mu magambo akomeye, Perezida w’Akanama gashinzwe gukemura amakimbirane muri Rayon Sports, Martin Rutagambwa, yigeze no kuvuga ko ikipe imeze nk’iyagotewe n’“abandi n’ibisambo”—amagambo yagaragaje uburemere n’ubusharire by’ibi bibazo.

Nubwo bimeze bityo, biragaragara ko hari inzira yo gusohoka muri ibi bihe bikomeye. Inama y’Ubutegetsi yigeze no gushaka gushyiraho Umuyobozi Mukuru (CEO) ufasha gushyiraho imiyoborere y’igihe kirekire, ariko Komite Nyobozi ya Twagirayezu irabyanga, ishimangira ko icyihutirwa ari ugushaka amategeko ahuriweho, kimwe na RGB yabibagiriye inama kuva kera.

Kuri ubu, icyizere cy’abakunzi ba Rayon Sports gishingiye ku kuba impande zose zigeze ku meza amwe.

Niba koko ubufatanye bwa RGB n’ubuyobozi bwa Rayon Sports buzakomereza aho bwatangiriye, hari icyizere ko iyi kipe ishobora gusubirana icyanga n’ituze byayirangaga, bityo igasubira mu murongo ushimishije abakunzi bayo n’abakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C

Comments

Popular Posts