Amakuru
KNC yongeye gucyemanga ubunyamwuga bwa FERWAFA
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida wa Gasogi United, Kakoza Nkuriza Charles (KNC), yongeye kugaragaza impungenge ku mikorere y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’uko ritangaje mu buryo bwagutse umukino wa CAF Champions League ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani izakiramo MC Alger.
Uyu mukino wa Champions League, wo ku munsi wa mbere mu Itsinda C, uteganyijwe kubera kuri Stade Amahoro ku wa Gatanu saa Cyenda z’amanywa.
FERWAFA ibinyujije kuri konti yayo za X, yatangaje ko iki ari cyo gihe cya mbere u Rwanda rugiye kwakira umukino wo ku rwego rwa CAF Champions League, isaba abantu kuza ari benshi “bashyigikira iterambere rya ruhago Nyafurika.”
Iki cyemezo cyakiriwe nabi na KNC, cyane ko ku munsi umwe Gasogi United izaba yakiriye Kiyovu Sports kuri Kigali Pelé Stadium, mu mukino ukomeye wa shampiyona.
Mu kiganiro yagiranye na Isibo FM, KNC yavuze ko ibyo FERWAFA yakoze bigaragaza “ubuswa n’ubugenzuzi budakwiye urwego nka rwo.”
Yagize ati:“Ntekereza ko FERWAFA yakabaye itangaza ibyerekeye Ikipe y’Igihugu, kuko ibyo mu makipe ya shampiyona atayibereye inshingano. Uyu munsi ntibyumvikana uko batangaza umukino w’ikipe itari Amavubi, ku munsi na twe dufite umukino wacu. Abakunzi ba Gasogi bazaza kudushyigikira, n’aba Kiyovu bizagendera uko.”
Yakomeje ashimangira ko uruhare rwa FERWAFA rugomba kugumana ubunyamwuga n’ukwitandukanya na politiki:
INDI NKURU WASOMA :Antoine Semenyo wa Bournemouth yateye ivi
“Federasiyo yacu ikwiye gukura, ikava mu bintu by’abatabigize umwuga. Bashobora kuba babikoze ku mpamvu za politiki, ariko politiki bagomba kuyivana mu mupira w’amaguru.”
Ku rundi ruhande, ikipe ya Al Hilal SC, kimwe na El-Merrikh zombi zo muri Sudani, ziri gusaba gukina muri Shampiyona y’u Rwanda mu gihe mu gihugu cyabo hadatekanye.
N’ubwo bategereje uburenganzira bwa CAF, Al Hilal yamaze gutanga Stade Amahoro nk’ikibuga izajya yakiriraho imikino yayo ya CAF Champions League.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C