Amakuru
Ishusho ngari twakuye muri APR FC yongeye gusubukura imyitozo
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
APR FC, yongeye gusubukura imyitozo yayo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 17 Ugushyingo 2025, nyuma y’ikiruhuko cy’umunsi umwe cyari cyahawe abakinnyi n’umutoza Abderrahim Taleb.
N’imyitozo yagaragayemo abakinnyi benshi b’abanyamahanga, gusa abakina mu Amavubi bo bari bagifite ikiruhuko bahawe nyuma y’umukino wa gishuti baheruka gukina.
Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero watangiye tariki 13 Ugushyingo ukarangira ku wa 16 Ugushyingo 2025.
Muri uwo mwiherero, ikipe y’igihugu yakinnyemo umukino wa gicuti na Al Hilal Omdurman yo muri Sudani maze amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Nyuma y’uwo mukino, abakinnyi ba APR FC bari bahamagawe mu Amavubi bahise bahabwa ikindi kiruhuko kigamije kubafasha kugarura imbaraga, bituma batabasha kugaragara mu myitozo y’ikipe yabo.
Uretse abahamagawe mu ikipe y’igihugu, imyitozo ya APR FC yanaburagamo rutahizamu Cheick Djibril Ouattara.
INDI NKURU WASOMA : Basketball : U Rwanda rwitabaje Libya mu kwitegura igikombe cy’isi
Ubuyobozi bw’ikipe bwasobanuye ko uyu mukinnyi akiri gutangira kugaruka ku murongo nyuma y’imvune yari amaze igihe ayifite, bityo ko nta buryo bwihuse bukwiye gukoreshwa kugira ngo atongera gushyirwa mu bibazo, Uyu mukinnyi ngo azakomeza kwitabwaho gahoro ku buryo atazasubira inyuma mu kugaruka kwe.
Ku wa Kabiri ni bwo biteganyijwe ko abakinnyi bose batahamagawe ndetse n’abari bavuye mu mwiherero w’Amavubi bongera kugaruka mu kazi kimwe n’abandi, kugira ngo ikipe yose itegekere hamwe umukino ukomereye ikomeje kwitegurira.
Kugeza ubu, APR FC iracyabura umukinnyi wayo wo hagati usatira, Memel Raouf Dao, ugifite imvune yo ku kuguru, Ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko gukira kwe kwuzuye bigishobora gufata iminsi kuko nta guhuzagurika bashaka kugira ku buzima bwe bwa siporo.
APR FC irimo kwitegura umukino ukomeye izakirwamo na Musanze FC, ikipe iri kwitwara neza muri iyi minsi, APR FC iri ku mwanya wa 5 n’amanota 11, mu gihe Musanze FC iri ku mwanya wa 3 n’amanota 12.
Uyu mukino uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2025, i Musanze, kuri sitade Ubworoherane .
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_-C