Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 12
Jurgen Kloop watoje Liverpool yatangaje indi ntambwe nshya - The Drum
/home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 77
https://thedrum.rw/gutsygon/2025/11/GOAL-Multiple-Images-3-Stacked-Facebook.jpg-1000x600.webp" width="36" height="36">

Amakuru

Jurgen Kloop watoje Liverpool yatangaje indi ntambwe nshya

Published on


Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116

Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117

Nyuma y’imyaka irenga 15 atagaragara mu mwuga wo gusesengura imikino kuri televiziyo, Jürgen Klopp yongeye kubitangaza ku mugaragaro binyuze kuri Instagram, ko azasubira kuri televiziyo nk’impuguke mu mupira w’amaguru mu marushanwa akomeye azaba mu mpeshyi itaha.

Nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru Daily Mail dukesha iyi nkuru, Klopp azaba ari umwe mu basesenguzi b’imena bazakurikirana irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’ibihugu cya 2026.

Uyu muhanga wanyuze ku makipe akomeye, Dortmund na Liverpool, azifatanya na Thomas Müller, na we watangajwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ko azaba umwe mu bakurikiranira hafi imikino y’Igikombe cy’Isi nk’umusesenguzi.

Mu kiganiro yagiranye na kicker, Rodrigo Diehl, umuyobozi mukuru wa sosiyete ya Telekom, yasobanuye impamvu bahisemo Klopp, agira ati:

“Ntituri gutegura gusa, turi no gukora ‘transfers’. Uretse Thomas Müller, na Jürgen Klopp yifatanyije natwe. Ni umuntu ugaragaza urwego rwo hejuru mu kumenya umupira, kandi ni umutoza w’icyitegererezo wanditse amateka akomeye muri Dortmund no muri Liverpool. Kuba dufite aba bagabo bombi, ni nk’uko twaba tumaze kubona impuguke ebyiri zikomeye kandi zifite ubunararibonye budasanzwe.”

Ku bijyanye n’uko aba bagabo bombi bazakorana ku meza amwe y’ubusesenguzi, Diehl yavuze ko bizaterwa n’uburyo tombora y’amarushanwa yo ku wa 5 Ukuboza i Washington izagenda.

“Nyuma y’iyo tombora ni bwo tuzashyiraho gahunda y’uko buri wese azakoreshwa n’igihe azakenerwa. Tugomba kugira itsinda rikwiriye, rishobora gukurikirana irushanwa rirerire. Kandi igihe Klopp na Müller bazaba bari kumwe imbere ya kamera, u Budage bwose bukunda umupira buzaba butuje butegereje kumva ibyo bavuga.”

INDI NKURU WASOMA :U Bwongereza bwitegura Albania bwatakaje intwaro y’ingenzi

Klopp, kuva avuye muri Liverpool mu 2022, yakomeje kuba mu mupira mu bundi buryo, aho yabaye Global Head of Soccer muri sosiyete ya Red Bull.

Mu myaka 20 ishize, mbere y’uko aba izina rikomeye mu Budage, Klopp watozaga Mainz, yakoze nk’umusesenguzi kuri televiziyo ya ZDF mu gikombe cy’Isi cya 2006.

Muri icyo gihe, yagiye azana umwihariko mushya mu isesengura ry’imikino, aho yakoresheje ibikoresho by’ikoranabuhanga bigaragaza uburyo bw’imikinire, asobanura amakosa ndetse anerekana uko imyitwarire y’abakinnyi ishobora gutanga umusaruro.

KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇

https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm-C

Comments

Popular Posts