Amakuru
Byiringiro Lague yihakanye ibyavugwaga ko yatorotse umwiherero w’ikipe
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Byiringiro Lague, yahakanye amakuru yavugaga ko yatorotse umwiherero w’iyi kipe mbere y’uko bakina na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, avuga ko impamvu itamwemerera gukina ari uburwayi, aho kuba imyitwarire mibi nk’uko bamwe babivuze.
Amakuru y’uko Lague yakuwe mu mwiherero yatangiye gucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ahagana saa yine, aho byavugwaga ko uyu mukinnyi yari yasohotse mu mwiherero atabiherewe uruhushya, bityo akaza gusubirayo atinze, bituma abatoza bafata icyemezo cyo kumukura ku rutonde rw’abakinnyi biteguraga AS Kigali.
Gusa mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru InyaRwanda, Lague ubwe yasobanuye ko ibyo kuvuga ko yatorotse atari ukuri.
Yagize ati: “Ntabwo byatewe n’imyitwarire mibi. Nari ndwaye, ni yo mpamvu ntabashije gukomeza umwiherero hamwe n’abandi.”
INDI NKURU WASOMA : Bite by’ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwagiyeho mu bwiru bukomeye ?
Nubwo ku ruhande rwa Police FC, ntacyo baratangaza ku mugaragaro ;Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi bagaragaje urwego rwo hejuru muri iyi shampiyona ya 2025/2026, aho mu mikino itatu ibanza yari amaze gutsinda ibitego bibiri, ari na we wari uyoboye urutonde rw’abatsinze byinshi mu ikipe ye.
Abakunzi ba Police FC benshi bavuga ko kubura kwe ku mukino wa AS Kigali ari igihombo gikomeye ku ikipe iri kuyobora urutonde n’amanota 16, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa 15 n’amanota ane gusa.
N’ubwo uyu mukinnyi akunze kuvugwaho ibihuha birimo n’imyitwarire mibi cyangwa umubano udasanzwe n’abamufana by’umwihariko uwitwa DJ Crush, Lague yagiye ahakana ibyo byose, avuga ko aharanira gukina no gufasha ikipe ye kugera ku ntego.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana niba azagaruka mu bakinnyi bazakina umukino ukurikiraho cyangwa niba azabanza kuruhuka kugeza yorohewe.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_