Amakuru
Mikel Arteta yakomoje ku bukana bw’imvune ya Viktor Gyokeres
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yatangaje ko afite impungenge zikomeye kuri rutahizamu we w’Umunyasuwede Viktor Gyokeres, nyuma y’uko akomerekeye mu mukino wa Premier League ubwo Arsenal yatsindaga Burnley ibitego 2-0 ku wa gatandatu ushize.
Gyokeres, wageze muri Arsenal muri iyi mpeshyi avuye muri Sporting CP ku mafaranga agera kuri £64 miliyoni, ni we wafunguye amazamu muri uwo mukino, ariko ntiyabashije kurangiza igice cya mbere kubera ikibazo cy’imikaya ye yo mu kaguru yari yakwedutse.
Arteta yabwiye Telegraph ko uyu rutahizamu w’imyaka 27 ataritoza kuva icyo gihe, ndetse ko atarimo mu bakinnyi bazajya muri Repubulika ya Tcheki gukina umukino wa UEFA Champions League bazahuramo na Slavia Prague kuri uyu wa kabiri saa 19:45 ku isaha yo mu Rwanda.
Arteta yavuze ati : “Oya, ntabwo ari mu ikipe. Ntabwo yitoje uyu munsi, kandi tugomba gukora ibindi bizamini n’amafoto y’imbere mu mubiri (scans) mu minsi mike iri imbere kugira ngo tumenye neza uko ikibazo giteye,”.
Abajijwe niba iyi mvune yaba idakomeye cyane, Arteta ntiyigeze agaragaza icyizere: “Ndahangayitse, kuko Gyokeres atari asanzwe agira ibibazo by’imitsi. Kuba yasabye gusimburwa byerekana ko yumvise ikintu kidasanzwe mu mubiri we, kandi ibyo ntibiba ari ibyiza ku mukinnyi ukina ashyizeho imbaraga nyinshi nk’uko we abigenza.”
Arteta yongeyeho ko bategereje ibisubizo by’ubuvuzi kugira ngo bamenye igihe uyu mukinnyi azamara hanze y’ikibuga, ariko avuga ko ibintu bisa nk’ibitoroshye.
INDI NKURU WASOMA : Shampiyona y’abagore: AS Kigali yatunguwe mu buryo bukomeye
Uyu mutoza w’Umusipanyolo yanemeje ko kugeza ubu Arsenal ifite abakinnyi barindwi bakomeje kugaragara ku rutonde rw’abafite imvune, barimo n’abandi bazwi nka Kai Havertz, Gabriel Martinelli, Noni Madueke na Gabriel Jesus.
Gyokeres yari amaze gutsinda ibitego bine muri Premier League y’uyu mwaka w’imikino, ndetse abafana ba Arsenal bari bamaze kumwibonamo nk’umusimbura mwiza wa Gabriel Jesus.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_