Amakuru
Enzo Maresca yemeje ko imyitwarire ya rutahizamu we yuje ubuswa bukabije !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza wa Chelsea, Enzo Maresca, yatangaje ko yababajwe kandi atewe isoni n’uburyo rutahizamu we Liam Delap yitwaye mu mukino wa Carabao Cup batsinzemo Wolves ibitego 4–3 mu ijoro ryakeye.
Delap, w’imyaka 22, yari amaze ibyumweru 10 hanze kubera imvune yagize ku misokoro ku ivi, ariko yagarutse nabi.
Yinjiye mu kibuga ku munota wa 61 asimbuye Estevão, maze mu minota irindwi gusa yerekwa amakarita abiri y’umuhondo (ku munota wa 79 no ku wa 86), bituma ahabwa ikarita itukura.
Maresca, wagaragaje uburakari bukomeye nyuma y’umukino, yavuze ko ibyabaye byari ubuswa bukabije kandi ko byongeye kugaragaza ikibazo cy’imyitwarire iri hasi muri Chelsea.
Ni ikarita itukura ya gatandatu ikipe ye ihawe muri uyu mwaka w’imikino, harimo n’iyo Maresca ubwe yahawe mu mukino batsinzwemo na Liverpool.
Maresca yagize ati :“Yego, yari akwiye umutuku rwose. “Ni ikosa ry’ubuswa, ryari kwirindwa. Urebye n’ibitego bitatu twatsinzwe, byose byari kwirindwa. Ariko ikarita itukura yo rwose yari nta mpamvu yayo pe !.”
INDI NKURU WASOMA : APR FC yajuriye ku cyemezo cya Ferwafa, isaba ubutabera
Umutoza yakomeje avuga ko yabuririye Delap nyuma y’ikarita ya mbere, amusaba gutuza, ariko umusore yanga kumwumvira.
“Namubwiye inshuro eshanu ngo atuze .Ariko Delap ni umukinnyi ukunda gukina yishimira umukino ku giti cye, rimwe na rimwe ntamenya kumva abamugira inama. Biteye isoni kubona akina iminota mike gusa agahita avanwa mu kibuga yeretswe umutuku.”
Delap yasabye imbabazi ku rubuga rwa X , aho yanditse ati: “Nemeye amakosa yanjye. Sinzongera kwitwara nabi.”
Ubu rutahizamu waguzwe miliyoni 30 z’amapawundi avanywe muri Ipswich yamanutse umwaka ushize ,azasiba umukino ukomeye wa Chelsea izakiramo Tottenham ku wa Gatandatu, kubera uku guhagarikwa.
Chelsea imaze guhabwa amakarita atukura atandatu mu mikino icyenda iheruka, ibintu bitera impungenge abakunzi bayo ku myitwarire y’abakinnyi.
Kugeza ubu, iyi kipe iri ku mwanya wa cyenda muri Premier League, ndetse muri UEFA Champions League iri kuri uwo mwanya n’amanota atandatu inganya na Newcastle, Barcelona na Liverpool.
Mu Ugushyingo turi kugera amajanja, Chelsea izahuramo na Tottenham, Barcelona na Arsenal mu mikino izakomeza kugena icyerekezo cyayo muri uyu mwaka w’imikino.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_