Imikino
Abasifuzi 571 bo muri Turkey basanzwe babetinga ku mukino basifura
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya (TFF) ryatangaje ko rigiye gutangiza iperereza n’ibihano bikomeye nyuma yo gusanga benshi mu basifura imikino ya shampiyona y’iki gihugu bafite konti zo gukina imikino y’amahirwe (betting).
Nyuma y’ubushakashatsi bwamaze imyaka itanu, TFF yatangaje ko mu basifuzi 571 bakoraga ku rwego rw’igihugu, 371 bafite konti zo gutega ku mikino, kandi muri bo 152 bakaba baragaragaye bakina kenshi kandi igitangaje bagatega ku mukino ya shampiyona basifuraga.
Biratangaje ko hari umwe wagerageje gukina inshuro zisaga 18,000, mu gihe abandi 42 bakinnye imikino irenga ibihumbi.
Perezida wa TFF, Ibrahim Ethem Haciosmanoglu, yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Istanbul, avuga ko uru rutonde rurimo abasifuzi barindwi n’ababungirije 15 bakoreraga mu byiciro bibiri bya mbere bya shampiyona, ndetse n’abandi 130 bo mu byiciro byo hasi.
Aho Haciosmanoglu yagize ati : “Ibi biradufasha kugeza umupira wa Turukiya aho ukwiriye kuba, tugomba gutunganya buri kintu cyose cyanduza isura yawo,”.
INDI NKURU WASOMA : Rashford uri mu bihe byiza I Barcelona yatangaje byinshi mbere yo gukina El Clásico
Yongeyeho ko abagaragaweho n’iki kibazo bazashyikirizwa akanama k’imyitwarire ka TFF kugira ngo bahanwe hakurikijwe amategeko.
Amategeko ya TFF ndetse n’ay’andi mashyirahamwe mpuzamahanga akuriye umupira w’amaguru nka FIFA na UEFA abuza abasifuzi gutega ku mikino y’amahirwe.
Ubirenzeho ashobora guhagarikwa umwaka wose, cyangwa se agahanishwa amande angana na 100,000 by’amafaranga y’u Busuwisi ndetse akanahagarikwa imyaka itatu mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru.
Amakipe akomeye nka Beşiktaş na Trabzonspor yakiriye iyi nkuru nk’amahirwe yo gutangira bushya umupira usukuye, mu gihe Perezida wa Fenerbahçe, Sadettin Saran, yavuze ko nubwo ari inkuru iteye agahinda, ari intangiriro nziza yo kugarura icyizere.
Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuba ari intangiriro y’igihe gishya muri ruhago ya Turukiya, ikunze kurangwamo n’amakimbirane ahanini aba ashingiye ku makosa y’abasifuzi mu kibuga.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari ya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
https://www.fortebet.rw/?pref_device=desktop&utm_source=thedrum_rw&utm_medium=leaderboardHP&utm_