Amakuru
Abanyarwanda barimo Shema Fabrice bahawe inshingano nshya muri FIFA
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ku munsi wejo hatanzwe inshingano nshya ku banyamuryango batandukanye baturuka ku mugabane wa Afurika, bazakorana na FIFA mu nzego zitandukanye.
Inkuru nziza ku Rwanda, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice, ari mu bahawe inshingano, yemezwa nk’umwe mu bagize Akanama ka FIFA gashinzwe kurwanya irondaruhu n’ivangura.
Ibi bibaye nyuma y’Inama y’Inteko Rusange ya 47 y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), yabereye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni inama yatanze icyizere gishya ku mugabane, yongera kwerekana ko Afurika ifite ijambo rikomeye mu miyoborere y’umupira ku isi.
Izi nshingano nshya zifatwa nk’intsinzi ku gihugu muri rusange, zirashimangira uruhare rw’u Rwanda mu guteza imbere umupira w’amaguru ubarizwamo ubwubahane mu bawubarizwamo.
INDI NKURU WASOMA : Micheal Sarpong watakiye Rayon Sports yatereye ivi umukunzi we
Si Shema wenyine wahawe inshingano nshya ukomoka mu Rwanda kuko Anne Lyse Kankindi, umuyobozi usanzwe ari muri AS Kigali, yashyizwe mu Kanama ka FIFA gashinzwe ikoranabuhanga n’udushya mu mupira w’amaguru.
Mu Nteko Rusange Isanzwe ya FERWAFA yabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, muri Serena Hotel i Kigali nibwo Dr. Shema Ngoga Fabrice wari Perezida wa AS Kigali, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) mu myaka ine iri imbere .
The Drum duhamya ko ubwo yatorwaga yari umukandida rukumbi kuri mwanya wa Perezida ndetse gutorwa kwe byari bivuze ko urutonde rw’abantu umunani yatanze rwemejwe nka Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇