Featured
AMAFOTO:Mugisha Gilbert wa APR FC yateye indi ntambwe ikomeye mu buzima
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mababa w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi Mugisha Gilbert, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we w’igihe kirekire, Mpinganzima Josephine, mu birori byuje urugwiro n’umunezero byabereye mu Mujyi wa Kigali ku Cyumweru, tariki ya 5 Ukwakira 2025.
Uyu muhango wabanjirijwe no gusaba no gukwa byabereye kuri Romantic Garden, ukomereza mu kiliziya ya Romantic Church aho aba bombi basezeraniye imbere y’Imana, mbere y’uko bongera kuhakirira abashyitsi.
Mugisha na Mpinganzima bari bamaze imyaka itatu bakundana, umubano wabo watangiye muri 2021 ubwo Mugisha yari akiri umukinnyi wa Rayon Sports.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Imibare ya APR FC imbere ya Pyramids FC ya mbere muri Afurika ubu
Baje gutangira urukundo rwimbitse muri 2022, rurakura, gahoro gahoro kugeza ubwo ku wa 25 Ukwakira 2024 basezeraniye imbere y’amategeko i Kinyinya, mu Karere ka Gasabo.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 30 Nzeri 2024 nibwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye ifoto ya Mugisha Gilbert na Mpinganzima amaze kumwambika impeta.
Ni nyuma y’uko atari yagaragaye ku mukino wabereye i Rubavu wafunguye shampiyona y’umwaka ushize kuri APR FC ;ndetse icyo gihe iyi kipe y’ingabo z’igihugu yanganyije na Etincelles 0-0.
Ubukwe bwabo bwaje gukurikirwa n’ibirori by’akataraboneka byo kwakira abashyitsi, ariko ntabwo Mugisha yigeze ajya mu kwezi kwa buki, kuko agomba guhita yitabira umwiherero w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, iri kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 izakinwa na Benin na Lesotho.
The DRUM twemeza ko iyi mpamvu y’ubukwe ariyo nyamukuru yatumye Mugisha atarajyanye na APR FC mu mukino wo kwishyura na Pyramids FC muri CAF Champions League baraye batsinzwemo ibitego bitatu ku busa.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇
Umwaka ushize, Mugisha Gilbert yari yasezeranye imbere y’amategeko na Josephine I Kinyinya mu karere ka Gasabo.