Imikino
Basketball :Tigers BBC yatwaye Rwanda Cup ihigitse REG BBC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Mu mukino wabereye muri Petit Stade i Remera ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, ikipe ya Tigers BBC yatsinze REG BBC ku manota 83 kuri 77, yegukana igikombe cya Rwanda Cup ku nshuro ya mbere mu mateka yayo.
Iri rushanwa ryabaye ku nshuro ya kabiri, ryagaragayemo ishyaka n’ubuhanga buhanitse byombi bigaragazwa n’aya makipe yageze ku mukino wa nyuma. Kuva umukino utangiye, byagaragaraga ko nta kipe yari yaje idashaka intsinzi, kuko agace ka mbere karangiye Tigers iyoboye n’amanota 21 kuri 18, nubwo REG nayo wabonaga ko idashaka kurekura gutyo gusa.
INDI NKURU WASOMA : BREAKING – APR FC yitegura kwishyura Pyramids yageze mu Misiri
Agace ka kabiri kabaye ingorabahizi ku makipe yombi, ariko Tigers BBC iyobowe na Icyishatse Herve yashoboye gukomeza kuyobora umukino, byanatumye bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 (39-29) mu minota ya nyuma y’aka gace. Igice cya mbere cyarangiye Tigers iyoboye n’amanota 41 kuri 31.
Ikipe y’Ikigo k’igihugu gishinzwe Ingufu, yagarutse mu gace ka gatatu yihagazeho, ikuramo ikinyuranyo cyari hagati yabo, maze bahiya banganya amanota 50-50.
Shyaka Olivier na Muhizi Prince ni bo bayifashije cyane muri iyo minota y’agace ka gatatu. Ariko Tigers yaje kwisuganya ku munota wa nyuma w’ako gace, karangira ikayoboye n’amanota 65 kuri 63.
Mu gace ka nyuma, amakipe yakomeje kugendana, nta n’imwe ishyiramo ikinyuranyo kinini cyane. Ariko Irutingabo Fiston yafashe icyemezo gikomeye, atsinda amanota atatu y’ingenzi mu masegonda ya nyuma, ahesha ikipe ye amahirwe yo gutwara igikombe.
Umukino warangiye ari 83 kuri 77, Tigers BBC itwara Rwanda Cup 2025, yandika amateka mashya ndetse bikaba ari n’ ubwa mbere iyi kipe yari itwaye iri rushanwa, ikaba izahagararira u Rwanda mu mikino ya Zone 5.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇