Amakuru
AMASHUSHO _ Byiringiro Lague yemeje ko APR FC izakuramo Pyramids
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Rutahizamu wa Police FC , Byiringiro Lague yatangaje ko APR FC ifite amahirwe menshi yo gukuramo Pyramids nubwo yayitsinze ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League .
Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa The Drum ; Lague yemeje ko hari amahirwe y’uko APR FC yazakuramo Pyramids mu mukino wo kwishyura uzabera mu Misiri bijjyanye n’uko mu mukino ubanza i Kigali, Ngo APR Fc yari yayirushije ariko ikabura amahirwe yo gutsinda igitego .
Aho yagize ati : “APR FC ntacyo ibura byose irabyujuje .. Yakinnye neza n’uko yabuze amahirwe yo gutsinda igitego gusa … Birashoboka ko bayishyura ,bakanayitsinda ibindi bitego birenga na bine ..[aseka.] “
Mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League waberaga kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yahuye n’akaga gakomeye imbere y’abafana bayo, itsindwa ibitego 2-0 na Pyramids FC yo mu Misiri.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Kayonza : Abarebaga umukino APR FC yatsinzwemo na Pyramids bakubiswe n’inkuba
Iyi ntsinzi y’abanya- Misiri yaturutse ku mukinnyi umwe wagaragaje ubuhanga budasanzwe:uwo nta wundi ni Rutahizamu Fiston Kalala Mayele, ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Uyu munsi ikipe ya Police Fc irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa Kabiri wa shampiyona y’u Rwanda [Rwanda Premier League ]uza kubera kuri Kigali Pele Stadium ; Police yatangiye neza irashaka gukomerezaho itsinda mu gihe Murera nyuma yo kuvanwamo na Singida Black Stars barifuza kwiyunga n’abafana.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kanda munsi 👇👇👇