Amakuru
Shema Fabrice yahuye n’abakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA], Bwana Shema Fabrice, yatangiye urugendo rukomeye mu gushaka kongerera Amavubi imbaraga binyuze mu gushishikariza abakinnyi b’abanyarwanda bakomoka hanze y’igihugu kuza gukinira ikipe y’igihugu.
Mu cyumweru gishize, Shema yahuje urugwiro n’abakinnyi babiri bakomeye bavuzwe inshuro nyinshi mu ikipe y’igihugu barimo : Ndayishimiye Mike Tresor ukinira Burnley yo mu Bwongereza na Warren Kamanzi ukinira Toulouse yo mu Bufaransa.
Mike Tresor, rutahizamu wavutse kuri se w’Umurundi na nyina w’Umunyarwandakazi, yari amaze igihe ari ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa n’ikipe y’igihugu.
Nubwo byigeze kuvugwa ko yagiranye ibiganiro n’u Rwanda muri 2023, gusa nyuma y’icyo gihe yahise ahamagarwa n’u Bubiligi, ariko ntiyabasha kubona umwanya uhagije mu ikipe y’igihugu y’icyo gihugu.
IZINDI NKURU WASOMA BIJYANYE: Abafana ba Rayon Sports bafatiriwe muri Tanzania bacibwa n’amande
Ubu noneho, amakuru yizewe agera kuri The Drum yemeza ko ibiganiro bye na Shema Fabrice byagenze neza, ndetse na nyina w’uyu mukinnyi yagaragaje ubushake bwo gushyigikira umuhungu we kuba yaza gukinira Amavubi.
Ku rundi ruhande, Shema yahuye kandi na Warren Kamanzi, myugariro w’imyaka 24 wifuzwaga na Norvège. Amakuru yemeza ko ibiganiro na we byageze kure ndetse hari icyizere cyinshi ko azatangira gukinira u Rwanda vuba.
Uyu mukinnyi ashobora kuba ari mu mazina mashya azagaragara mu mikino y’Amavubi yo mu mpera z’uyu mwaka, nubwo nta gihe ntakuka cyavuzwe.
Ibi biganiro ni bimwe mu bikorwa bifatika byatangiye kugaragara kuva Shema Fabrice yatorerwa kuyobora FERWAFA muri Kanama 2025, aho yashyize imbere politiki yo gushaka abanyarwanda bakina i Burayi bafite ubushobozi bwo gufasha ikipe y’igihugu mu mikino ikomeye iri imbere, harimo n’amarushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika.
Aba bakinnyi bombi baramutse babonetse, Amavubi yaba abonye urufunguzo rukomeye mu gusatira urugendo rwo kongera kugaruka ku ruhando mpuzamahanga. Kugeza ubu, ntibizwi niba bazagaragara mu mikino mpuzamahanga yo mu Ukwakira, ariko icyizere kirahari ko umusaruro w’ibi biganiro utazatinda kugaragara.
KWAMAMAZA: Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Fortebet; kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere, Kandi munsi 👇👇👇
https://newseason-rw-login2.fortebet.info/?pref_device=desktop&utm_so