Amakuru
Amakuru mashya ku mvune z’abarimo Ndikumana Asuman na Idrissa Kouyate ba Rayon Sports
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
The Drum tumaze kumenya amakuru agezweho ku mvune y’abarimo Rutahizamu wa Rayon Sports Ndikumana Asuman ndetse n’umuzamu Idrissa Kouyate baraye bagiriye ikibazo k’imvune mu mukino ikipe yahuragamo na Singida Black Stars .
Nyuma y’uko umusifuzi wa Kane w’uyu mukino, Simoes Guambe, yari amaze kwerekana iminota itanu y’inyongera ishyizweho kugirango umukino urangire ; Rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yagize ikibazo cy’imvune aho byasaga n’aho yakutse ukuboko.
Benshi bakibibona bijyanye n’uko byaragaraga byasaga nkaho ari imvune ikabije ariko abari muri sitade batunguwe n’uko abaganga barimo kumwitaho bahise bahamagaza imbangukiragutabara mu kibuga, Uyu musore aza guhaguruka yijyana muri iyo mbangukiragutabara.
Amakuru twamenye n’uko uyu musore yamaze gushyirwaho sima ku kuboko yari yavunitse ndetse bikaba byitezwe ko nta gihindutse agomba gusiba umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania mu cyumweru gitaha.
Ndikumana Asman ari kwitabwaho n’abaganga .Image Credits goes to Igihe .com.
Kurundi ruhande ariko hari andi makuru meza ku bafana ba Gikundiro,Umuzamu wayo Idrissa Kouyate waraye ajyanywe ku bitaro nyuma yo kwikubita muri nzira z’amazi [ruhurura ] iyi inyuma yo kuri Kigali Pele Stadium ahasohokera abakinnyi hazwi nko kwa Thomas yamaze gusezererwa kwa muganga nyuma yo kwitabwaho n’abaganga, Bagasanze nta kibazo gikomeye yagize imbere mu mubiri.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu ,nibwo Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup, waberaga kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Gatandatu.
INDI NKURU BIFITANYE ISANO :Rayon Sports 0-1 Singida Black Stars : Rayon Sports yazize iki , Afhamia ku gitutu n’uburakari bw’abafana ba Murera
Umukino wo kwishyura uzabera i Dar es Salaam ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.
Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi, izahura n’izakomeza hagati ya Flambeau du Centre yo mu Burundi na Al Akhdar yo muri Libya.
Flambeau du Centre yatsinze ibitego 2-1 mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Niba utarafunguza konti muri Fortebet kandi ukaba wifuza gutega ku mukino itandukanye utavuye aho uri kandi ku bikubo utasanga ahandi mu Rwanda gana Forte Bet ;kwiyandikisha kanda hano winjire mu muryango mugari utagira uwo uheza hanyuma uhabwe ikaze ry’amafaranga 200 frw yo gukoresha ipari rya mbere : 👉👉👉👉 fortebet.rw .