Amakuru
Thomas Partey yahakanye ibyaha byo gufata ku ngufu abagore aregwa
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Uwahoze ari umukinnyi wa Arsenal, Thomas Partey, yahakanye ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abagore babiri ndetse no gukorera undi mugore ihohotera rishingiye ku gitsina.
Uyu mukinnyi wo hagati ukomoka muri Ghana, w’imyaka 32, yitabye urukiko rwa Southwark Crown Court aho yabanje kwemera amazina ye maze ariko ahakana ibyaha byose uko ari bitandatu aregwa: ibyaha bitanu byo gusambanya abagora ku gahato n’ikindi kimwe cy’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Ibyaha bivugwa ko byabaye hagati y’umwaka wa 2021 n’uwa 2022 ubwo yari akibarizwa muri Premier League.Byanemejwe ko ibi birego byatangiye gukurikiranwa ku mugaragaro nyuma y’iminsi ine avuye muri Arsenal, ubwo amasezerano ye yarangiraga ku mpera za Kamena uyu mwaka.
Mu gihe ategereje isomwa ry’urubanza rwe riteganyijwe gutangira ku wa 2 Ugushyingo umwaka utaha, yarekuwe by’agateganyo ariko agomba gukurikiza amategeko amugenga arimo no kumenyesha inzego z’umutekano mbere y’uko akora urugendo mpuzamahanga.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Thomas Partey yahakanye ibyaha byo gufata ku ngufu abagore aregwa
Nubwo yarekuwe, Thomas Partey afite amabwiriza amubuza kwegera cyangwa kuvugana n’abagore bamushinja.
Icyakora, ibi ntibimubuza gukina umupira. Kuri ubu akinira ikipe ya Villareal yo muri Espagne, ndetse yari yaje mu Bwongereza gukina umukino wa Champions League n’ikipe ya Tottenham Hotspur wabaye ku mugoroba wo ku munsi wejo, aho yinjiye mu kibuga asimbuye, gusa ikipe ye itsindwa igitego 1-0.
Imikino y’umunsi wa mbere wa UEFA Champions League irakomeza kuri uyu wa gatatu ndetse imwe mu mikino mini ihari harimo uwo ikipe ya Liverpool kuri Anifield Road Stadium iraza kuba yakiriye ikipe ya Athletico Madrid ku isaha y’i saa tatu z’ijoro .
Kuri kampani ya mbere yo gutega ku mikino itandukanye ikorera mu Rwanda ya Fortebet ,uyu mukino wamaze kugeraho ndetse hari amasoko atandukanye ushobora kuba wawuguraho ku bikubo utasanga ahandi .
Liverpool gutsinda kwayo bikubiye 1.55 kunganya kwayo bikubiye 4.50 mu gihe gutsindwa bikubiye 6.10 .
LIVERPOOL – ATLETICO MADRID
17. 9. 2025
Umukino uratangira: 21:00
Muze kuryoherwa n’umukino!
Tega nonaha!