Imikino
“Umupira wacu ukinirwa ku magambo kurusha mu bikorwa” – Bizumuremyi Radjab wa Rutsiro FC
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Umutoza mushya wa Rutsiro FC, Bizumuremyi Radjab, yagize icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi avuga ko atagishoboye ibyo umupira w’abagabo, abizeza ko agifite ubushobozi bwo guhangana no kuyobora ikipe ku rwego rwo hejuru.
Uyu mutoza wahoze atoza AS Kigali WFC, yavuze ko yaje mu Rutsiro FC yitwaje intego zikomeye, zitarimo ukuzayisubiza inyuma ahubwo ko agamije kuzayiteze imbere.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Isano, Bizumuremyi yagaragaje icyizere afite cyo kuzahesha ikipe ye umusaruro, avuga ko ashingiye ku biganiro yagiranye n’ubuyobozi ndetse n’abakinnyi, hari imbaraga zigaragara zo gukorera hamwe no kuzamura urwego rw’ikipe.
Aho yagize ati: “Imihigo ni nk’iy’ahandi hose. Ibinzanye si ugusubiza ikipe inyuma, ni ukuyishyira imbere. Nshingiye ku myitozo twakoze n’ubushake mbona mu bakinnyi, mfite icyizere cy’uko tuzagira umwaka mwiza.”
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Transfers : Christian Eriksen wakiniraga Manchester United yabonye ikipe nshya !
Abajijwe ku bivugwa ko yaba yarasizwe n’umupira w’abagabo, Radjab yasubije abamunenga yifashishije urugero rwa Robertinho, umutoza wabaye icyamamare nubwo bavuga ko afite ubumuga bwo kutabona.
Aho yunzemo ati: “Abavuga ngo umupira wansize ni ibyifuzo by’abantu. Nta myaka ibiri irashira mvuye muri iyi shampiyona. Umupira wacu ukinirwa ku magambo kurusha ibikorwa.”
Rutsiro FC yasoreje umwaka ushize w’imikino wa 2024/2025 ku mwanya wa 9 nubwo mu gice kibanza yari iri ku mwanya wa 4. Umutoza mushya yavuze ko nubwo batabonye amahirwe yo gukina n’amakipe akomeye mu myiteguro y’iyi shampiyona ,gusa ko imyitozo yakozwe yerekana intambwe nziza.
Ku bijyanye n’abakinnyi bashya, Radjab yagize ati: “Twongeyemo abakinnyi batandatu ariko kugeza ubu ntabwo twabaha amanota kuko ntacyo twashingiraho. Gusa uko iminsi izagenda ishira tuzareba aho bageze, nizeye ko tuzagira shampiyona nziza.”