Imikino
Transfers : Christian Eriksen wakiniraga Manchester United yabonye ikipe nshya !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Ikipe ya Wolfsburg yo mu gihugu cy’Ubudage yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi mpuzamahanga w’Umunya-Denimark , Christian Eriksen,akaba yaziye ku buntu nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Manchester United ; ndetse akaba yasinye gukinira iyi kipe yambara icyatsi n’umweru kugeza mu mwaka wa 2027.
Uyu mukinnyi w’imyaka 33, wari umaze amezi make adafite ikipe nyuma y’uko amasezerano ye na Manchester United arangiye mu mpeshyi ishize, yavuze ko yishimiye cyane iyi ntambwe nshya ateye mu rugendo rwe rw’umupira w’amaguru.
Aho ubwo yaganiraga n’urubuga rw’iyi ikipe, Eriksen yagize ati :“Ntewe ishema no gutangira uru rugendo rushya hano. Nizeye ko hamwe n’iyi kipe ya Wolfsburg dushobora kugera kuri byinshi,”
Christian Eriksen ari gushyira umukono ku masezerano nyuma yo kwerekeza muri Wolfsburg . Image credits : Getty Image via Manchester Evening News .
Iyi ni ikipe ya gatatu Eriksen agiye gukinira nyuma y’uko mu 2021, ubwo yakiniraga ikipe y’igihugu ya Denmark mu mikino y’igikombe cy’u Burayi , yagiriye ikibazo gikomeye cy’umutima agafatwa n’uburwayi bwihuse bwanatumye habaho ihagarikwa ry’umukino ubwo bakinaga na Finland.
Nyuma y’icyo kibazo, Eriksen yambitswe imashini yifashishwa mu gutuma umutima utera nkuko bisanzwe, bituma agomba kuva muri Inter Milan, kuko amategeko yo mu Butaliyani atemerera abakinnyi bafite izo mashini gukina umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
Yagarutse mu kibuga neza mu mwaka wakurikiyeho, aho yakinnye amezi atandatu y’agatangaza muri Brentford mu Bwongereza, bituma ahita yigarurira amaso y’abakunzi b’umupira. Mu mwaka wa 2022, yahise yerekeza muri Manchester United, aho yakiriwe neza kandi agatangira neza.
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO ; BREAKING NEWS – Abarimo Niyomugabo Claude,Ishimwe Pierre na Mugisha Gilbert, bamaze kugera I Dar Esaalam !
Ariko uko igihe cyagiye gihita, yagiye yibagirana gahoro gahoro guhera mu gihe cy’umutoza Erik ten Hag, ibi biza kurushaho kuba bibi ubwo Ruben Amorim yazaga kumusimbura mu gutoza iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ku musozo w’umwaka w’imikino ushize, Eriksen ntiyongerewe amasezerano maze ahita aba umukinnyi wigenga [free agent ].
Christian Eriksen yakiniye amakipe arimo Ajax yo mu Buholandi, Tottenham yo mu Bwongereza, ndetse na Inter Milan mbere y’uko aza muri Brentford na Manchester United. Kugeza ubu, amaze gukinira ikipe y’igihugu ya Denmark imikino 144 , akaba yaratsinzemo ibitego 46.