Featured
Real Madrid kuri myugariro wa Spurs & ahazaza ha Onana muri United – Ibyasohotse mu binyamakuru ku mugabane w’Iburayi !
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 116
Warning: Undefined variable $post in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Warning: Attempt to read property "ID" on null in /home/thedrum/public_html/wp-content/themes/the-league/amp-single.php on line 117
Reka turebere hamwe amakuru abyutse yandikwa mu binyamakuru byo ku mugabane w’Uburayi mu gihe amakipe akataje mu gushaka uko yakongera kwiyubaka nubwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rigenda rigana ku musozo.
Ikipe ya Real Madrid yagaragaje ubushake bwo kugura myugariro wa Tottenham Micky van de Ven, w’imyaka 24. Gusa ikipe ya Spurs yatsembye, aho yemeza ko itazarekura uyu mukinnyi wo hagati mu bwugarizi w’umuholande keretse hatanzwe miliyoni 70 z’amapawundi.[IVOMO ; THE HARDTACKLE .]
Ku ruhande rwa Manchester United, umusore ukiri muto Kobbie Mainoo, w’imyaka 20, ashobora gusaba gusohoka ku ntizanyo mu ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani, ni nyuma y’uko adahabwa umwanya uhagije wo gukina n’umutoza Ruben Amorim. [IVOMO : ESPN]
Arsenal na yo iri kwiga ku cyemezo cyo gutandukana n’abakinnyi bayo babiri b’imbere mu busatirizi: Gabriel Jesus w’imyaka 28 ukomoka muri Brezile, na Leandro Trossard w’imyaka 30 ukomoka mu Bubiligi. Ibi bishobora kuba mu rwego rwo gufungura umwanya ku bandi bakinnyi bashya.[IVOMO : FOOTBALL INSIDER]
West Ham United iri mu biganiro byo kugarura umunyezamu Lukasz Fabianski, w’imyaka 40, nyuma y’amezi abiri gusa avuye muri iyi kipe ubwo amasezerano ye yarangiraga.[IVOMO ;TALK SPORTS]
INDI NKURU WASOMA BIFITANYE ISANO : Shema Fabrice yageneye Amavubi igihembo kidasanzwe nyuma yo gutsinda Zimbabwe .
Crystal Palace ishobora gutakaza rutahizamu wayo w’Umufaransa Jean-Philippe Mateta, ariko uyu we yamaze kugaragaza ko adashishikajwe no kujya muri Leeds United, ahubwo yifuza amahirwe yo kwerekeza muri Aston Villa. [IVOMO : TEAM TALK]
Ikipe ya Liverpool hamwe na Newcastle na zo zinjiye mu irushanwa ryo gushaka umukinnyi wo hagati witwa Adam Wharton w’imyaka 21 wa Crystal Palace, aho bari kumurwanira na Chelsea ndetse na Manchester United.[IVOMO : fichajes.net]
Yves Bissouma wa Tottenham, ukomoka muri Mali, ashobora kuva muri iyi kipe nyuma yo kutumvikana n’umutoza mushya Thomas Frank, mu gihe Rodrigo Bentancur ukomoka muri Uruguay we ashobora kwerekeza muri Atletico Madrid kubera ko amasezerano ye ari hafi kurangira.[IVOMO : footballinsider]
Umutoza mushya wa Nottingham Forest, Ange Postecoglou, ashobora kuzana bamwe mu bakozi bakoranaga muri Tottenham barimo Mile Jedinak, Nick Montgomery na Sergio Raimundo. .[IVOMO : DAIL MAIL ]
Manchester United na yo iri kwiga uko yagurisha Andre Onana ku ntizanyo muri Trabzonspor yo muri Turikiya, kugira ngo yinjize amafaranga yo kuzakoresha mu mpeshyi itaha. .[IVOMO : FOOTBALL INSIDER